Ngo Abarundi bizera ko ikitwa Globalisation Unipolaire Américaine Néolibérale cyangwa Ingoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo nyirabayazana y’urupfu rwa ba Perezida Ndadaye Melchior na Ntaryamira Cyprien, kubera intambara hagati y’abenegihugu yo kuva mu 1993 kugeza mu 2003, ndetse ni na yo iri inyuma y’igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo kuwa 13 Gicurasi 2015, ibyakurikiye, ndetse n’urupfu rwa ba General Adophe Nshirimana na Perezida Nkurunziza ikinyamakuru Burundi Agnes news cyegereye ubutegetsi bwa CNDD-FDD giherutse kwemeza ko yaba yararozwe.
Mu nkuru yacyo y’igifaransa cyahaye umutwe ugira uti « Le Burundi face à la GUAN — Globalisation Unipolaire Américaine Néolibérale », ikinyamakuru Burundi Agnews cyegereye leta kivuga ko GUAN (ikintu udashobora gushaka kuri google ngo ubone ahandi usibye mu nkuru zo mu Burundi) kizwi na none nk’Ubwami Bugari bw’Abanyamerika bwazamutse nyuma y’isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Muri iyi nkuru havugwamo ko GUAN yatangije intambara yo kugenzura Afurika mu 1989, u Bufaransa bugacibwa intege, naho Mitterrand avuga disikuru yiswe iya La Baule, ahabereye inama ihuza u Bufaransa n’ibihugu 37 bya Afurika mu 1990 kugira ngo agerageze gukomeza “France-Afrique” akoresheje itegeko nshinga ry’ibihugu bya Afurika.
Iki kinyamakuru, kivuga ko kandi mu 1993, GUAN yishe Ndadaye Melchior, wari Perezida w’u Burundi kubera ko iki gihugu cyari cyegereye u Bufaransa, hanyuma intambara hagati y’abaturage iraduka.
Cyagiye kure kivuga ko mu 1994, GUAN ari yo yishe ba Perezida Ntaryamira Cyprien na Habyarimana Juvenal maze ngo jenoside iraba ubutegetsi bufatwa na Perezida Kagame wiswe umukozi wa GUAN (ikintu mu by’ukuri twagerageje gushaka icyo ari cyo tukakibura kuri google usibye muri iyi nkuru yanditswe n’ibinyamakuru byegereye leta birimo Burundi-Forum), naho u Bufaransa ngo bujya mu makimbirane na GUAN u Bubiligi bwo bwemera kuyoboka.
Ku bijyanye na coup d’etat yo mu 1996 hagaragaye guhuzagurika ku mazina aho iki kinyamakuru cyagize kiti « Mu 1996: BUYOYA (ashyigikiwe n’u Bufaransa) yirukanye BAGAZA ku butegetsi bwa gisirikare bibangamira GUAN. NTIBATUNGANYA Sylvestre, Perezida w’u Burundi, ahungira muri Ambasade ya Amerika mu Burundi. BUYOYA ategura inkambi zo gukusanyirizamo abantu mu Burundi, aho miliyoni 1.5 y’Abarundi kuri miliyoni 6 bafungiwe. Abana benshi, abagore n’abasaza bapfa bazize indwara no kwiheba… »
Iyo kigeze mu 1997, mu rwego rwo gukomeza guhuza u Rwanda n’ibibazo u Burundi bukomeje kunanirwa kwikuramo ahaninini by’umutekano n’ubukungu, bavuze ko hari Umurundi ukomoka mu Rwanda ngo witwa Sebudandi Christophe, wateguriye za sosiyete sivile n’ibinyamakuru byo mu Burundi gukorera iki kintu bise GUAN utapfa kubona ahandi.
Twihuse tukajya mu 2000, Burundi Agnews ivuga ko bitewe na GUAN Amasezerano ya Arusha yashyizweho umukono muri Tanzania, maze Buyoya wari Perezida w’u Burundi arandika ati « Ubutumwa bushoboka : Kubaka amahoro arambye mu Burundi », naho umunyabwenge w’Umurundi, Sindayigaya Jean-Marie arandika ati « Mondialisation : Le nouvel esclavage de l’Afrique » . Bose ngo bakaba baravugaga GUAN mu buryo bwabo.
Burundi Agnews ikomeza igira iti « 2003: Intambara y’abenegihugu yarangiye mu Burundi, yatangiye mu 1993. CNDD-FDD (ishyaka rya politiki ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi) yinjiye mu nzego biyobowe na GUAN binyuze mu masezerano ya Arusha yo mu 2000 yashyizweho umukono na Bill Clinton, Perezida wa Amerika, na Nelson Mandela (wari umuntu ukomeye kuri GUAN muri Afurika y’Epfo). »
Mu rwego rwo guhisha intege nke z’ubutegetsi bwa CNDD-FDD no gushyira ibibazo by’igihugu ku bandi nk’uko umuryango « Inamahoro » wo mu Burundi na wo uherutse kubitangaza unenga ibirego bya Perezida Ndayishimiye ku Rwanda, uvuga ko Abarundi bakunze kwegeka ibibazo byabo ku bandi nk’abakoloni n’abaturanyi aho kubishakira ibisubizo, inkuru y’iki kinyamakuru ikomeza ivuga ko za sosiyete sivile n’ibinyamakuru ngo bifitanye isano n’uwo mugabo Sebudandi ukorera GUAN kuva mu 2005 kugeza 2015 bitigeze byorohera ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Ngo gushaka gukorana n’u Bushinwa kwa CNDD-FDD cyane cyane mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, nibyo byageje kuri coup d’etat yapfubye ku itariki 13 Gicurasi 2015.
« Nyakubahwa Nkurunziza Pierre, washoboye kurwanya GUAN mu 2015, afatwa nk’umukiza nyawe w’u Burundi, kimwe n’inshuti ye Lt. Gen. Nshimirimana Adolphe, bityo bakurikira urugero rw’abandi bantu bakomeye mu mateka akomeye y’u Burundi, nka Mwezi Gisabo Gisonga na Bihome…..
Hatariho aba bakiza, u Burundi, cyangwa Ingoma y’u Burundi, baba barayobowe n’amahanga. Uwahohotewe na GUAN, kimwe n’abandi bamubanjirije nka Ndadayé Melchior, Ntaryamira Cyprien hamwe na miliyoni z’Abarundi bazize intambara y’abenegihugu mu Burundi, ndetse n’ikigirwamana cye Hugo Chavez, undi wakunze igihugu cye bikomeye mu kinyejana cya 21 na we watwawe n’indwara, Nyakubahwa Nkurunziza Pierre yapfuye imburagihe ku itariki ya 8 Kamena 2020, azize ikibazo cy’umutima kidasobanutse, bishoboka ko cyaba gifitanye isano n’uburozi bwa biochimie…. »
Kuva ubwo mu 2015 kugeza mu mpera za 2021, ngo u Burundi bwarwanye intambara bwashyizweho yo kugerageza gusenya ubukungu n’imibereho, ariko ngo aho Ndayishimiye agiriye ku butegetsi yagerageje gufungurira amarembo GUAN (ikintu bashinja kuba inyuma y’impfu z’abitwa intwari z’igihugu).
Burundi Agnews aha yanditse iti « Kuva mu 2022 kugeza uyu munsi, u Burundi buyobowe na Perezida Ndayishimye bwuguruririye imiryango GUAN [7]. Mu 2023, ikibazo cya geopolitike cy’igitero cy’u Rwanda muri Kivu y’Amajyaruguru muri DRC binyuze muri M23 gitera amacakubiri muri EAC, cyane cyane ko ibihugu bimwe na bimwe bigize EAC biyoborwa na GUAN. Mu gihe cyo kohereza ingabo za EAC mu muri Kivu y’Amajyaruguru, zari zifite intego yo kurwanya M23, ibihugu bimwe na bimwe byoherejwe byagaragaje imyitwarire myiza ku Rwanda kubera ubufatanye bwabo na GUAN, nk’u Rwanda. Ibi byateje impungenge mu biganiro ku cyemezo cyafashwe kijyanye na DRC mu nama ya Bujumbura muri Kamena 2023. Ibi bihugu, nka RWANDA, KENYA, UGANDA, n’ibindi, birimo gukora politiki yo gucamo ibice DRC ishyigikiwe na GUAN. »
Mu mwanzuro wacyo, ngo « Abarundi bizera ko ikitwa Globalisation Unipolaire Américaine Néolibérale cyangwa Ingoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo nyirabayazana y’urupfu rwa ba Perezida Ndadaye Melchior na Ntaryamira Cyprien, kubera intambara hagati y’abenegihugu mu Burundi kuva mu 1993 kugeza mu wa 2003, ndetse n’abantu benshi bahohotewe. Ngo ni na yo kandi iri inyuma y’igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo kuwa 13 Gicurasi 2015, ibyakurikiye, ndetse n’urupfu rwa ba General Adolphe Nshimirimana na Perezida Pierre Nkurunziza kivuga ko yaba yarishwe n’uburozi.
Mu mpera z’Ugushyingo 2023, nibwo Umunyamakuru Bob Rugurika w’Umurundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza yishwe arozwe n’ibikomerezwa byo mu ishyaka rya CNDD-FDD, kugirango babyitirire Covid-19.
Uyu munyamakuru yavuze ko afite ibimenyetso by’ibyo avuga yahawe na bamwe mu bantu babizi bo mu sihyaka CNDD-FDD, kandi yiteguye gushyikiriza ibyo bimenyetso ubutabera mu gihe byaba ngombwa.
Uyu wananditse bwa mbere inkuru y’urupfu rwa Nkurunziza na mbere y’uko rutangazwa kuko bivugwa ko rwatangajwe hashize amasaha menshi apfuye, yahishuye ko yishwe n’uburozi bwaguzwe muri Tanzania mu ntara ya Mwanza.



3 Responses
Burundi: CNDD-FDD yaba ishaka kwikuraho urupfu rwa Nkurunziza? Barashinja Amerika
Iyi nkuru irandyoheye pe. Murakoze bantu muzi gusesengura no kwerekana ubushobozi buke ubwenge abarwanashaka ba CNDD FDD baguma berekana mu kuyobora igihugu. Ni ibicucu pe. Barashoboye kurima, kworora n’ugucuruza ariko ntabwo bashoboye kuyobora abandi ngo bahangane n’ibibazo vy’abarundi n’abanyamahanga bahaba. Uburundi bugeze habi cane, igihugu kiramera, abantu barafungura ariko nta buzima buhari. Ngejeje aho
Burundi: CNDD-FDD yaba ishaka kwikuraho urupfu rwa Nkurunziza? Barashinja Amerika
Ndabona ibi ari ibyiyumviro by ‘abantu nta facts zifatika.
Nko kukishe Ntaryamira…
Burundi: CNDD-FDD yaba ishaka kwikuraho urupfu rwa Nkurunziza? Barashinja Amerika
Well ndabona nta facts zifatika zihari.
Ni ibyiyumviro by ‘umuntu