Burundi: Imirambo itatu harimo uw’uruhinja yasanzwe mu kabari

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru mu gihugu cy’u Burundi mu kabari hasanzwe imirambo itatu, harimo uw’uruhunja rw’icyumweru y’abantu hataramenyekana neza uko bapfuye.

Iyi mirambo yasanzwe mu gitondo cyo kuwa Gatatu mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Masango, muri Komini n’Intara ya Muramvya (mu Burundi rwagati).

Abaturage barakeka ko izi mfu zakomotse kubwumvikane bucye kuwaba yari se w’uyu mwana.

Abapfuye ni Sither Sabushimike, Bénigne Nikuze n’uruhinja.

Inkuru dukesha urubuga rwa SOS Medias Burundi iravuga ko imirambo yasanzwe mu kabari ka Sabushimike nk’uko ababyiboneye n’amaso bavuga.

Abaturage batekereza ko ari ubwicanyi bwakorewe mu rugo.

Umwe mu baturanyi wavuganye n’itangazamakuru yagiz ati: “Sabushimike ntiyashakaga kwemera umwana w’inshoreke ye Bénigne. Turakeka ko yabicishije inyundo mbere yo kwiyahura.”

Umuyobozi wa Komini Muramvya, Espérance Nduwayezu, yemeje aya makuru, yongeraho ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *