Umuryango w’abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu uratangaza ko abasirikare bo mu gihugu cy’u Burundi bakoreye ihohoterwa n’iyicarubozo abatawe muri yombi bakurikiranyweho kugaba igitero ku nkambi ya gisirikare yo mu ntara ya Muyinga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uko inkambi ya gisirikare ya Mukoni iherereye mu ntara Muyinga mu gihugu cy’u Burundi igabweho igitero ku itariki ya 24 mutarama 2017 hagapfa umusirikare n’abandi bagakomereka, abantu bagera kuri 20 bakurikiranyweho iki gikorwa cyo kugaba igitero bitwaje intwaro.
Uyu muryango uvuga ko abantu 20 barimo abasivile 12, umupolisi 1 ndetse n’abasirikare 7 batawe muri yombi bakurikiranyweho igitero inzego z’umutekano zo muri iki gihugu zivuga ko zivuga ko kitagabwe ku nkambi muri rusange ahubwo ko cyagabwe ku musirikare wari ku kazi ke k’uburinzi.
Lane Hartill, umushakashatsi muri uyu muryango wanakurikiranye aya makuru yo mu rukiko akomeza avuga ko ubwo yahageraga yasanze bamwe muri aba bantu batabashaga no kwicara kubera inkoni bari bakubiswe ndetse ko harimo n’abakorewe iyicarubozo ryo kubangiriza ibice bimwe by’umubiri nk’ubugabo n’ibindi ku buryo batabashije kwitabira urubanza basaba ko babanza kuvuzwa.

Aba basirikare 2 bari bananiwe kwicara haba hasi cyangwa kuntebe kubera inkoni ngo baryamaga hasi mu rukiko, mu gihe abandi na bo babyimbye umubiri wose kubera kubakubita ndetse n’ibikomere.
Nubwo aba bantu bari bameze nabimu bigaragara n’amaso, urukiko rwasabiye aba basirikare gufungwa imyaka 30 n’ihazabu y’ibihumbi 2.900 by’Amadorali, bananirwa kuyishyura igifungo kikiyongera kugera ku myaka 55.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muryango kandi ushinja urukiko rwa guhisha aya makuru kuko muri urwo rubanza nta wari wemerewe gufotora cyangwa gufata amajwi yifashishije igikoresha icyo aricyo cyose kirimo na telephone ngendanwa.
Aha uvuga ko itangazamakuru ryo murikiriya gihugu ritigeze rimenya amakuru y’iri totezwa ryakorewe aba batawe muri yombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


