Guverinoma y’u Burundi yateye utwatsi mu nyandikomvugo icyifuzo cy’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wokongerera igihe intumwa ye idasanzwe muri iki gihugu akazahaguma kugeza ku itariki 31 Ukuboza 2021.
Guverinoma ya Gitega iravuga ipaje y’ibibazo byo mu 2015 byakurikiye icyemezo cya perezida Nkurunziza, kuri ubu utakiriho, yahinduwe kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yamusimbura ku butegetsi.
Nta kwibeshya muri iyi nyandikomvugo kuri raporo ya nyuma ya Antonio Guterres, ariko ubutumwa burasobanutse, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanze yivuye inyuma icyifuzo cye cyo kongerera igihe kugeza mu mpera za 2021 ibiro by’intumwa ye idasanzwe mu Burundi, imumenyesha ko atari ifungwa ryabyo gusa ahubwo “iseswa” ryabyo ku ya 31 Ukuboza uyu mwaka.
Iki ni icyemezo “cyigenga kandi kidasubirwaho” nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru muri iyi minisiteri, kubera ko kuri Gitega, igihugu kimaze “kubona amahoro, umutekano n’ituze” kandi ntigishaka kumva ibyo kuba mu Burundi “ku mpamvu za politiki “”kw’Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi asobanura ko inkunga izemerwa y’Umuryango w’Abibumbye n’inzego zayo muri uru rwego rwihariye ari yo “kurwanya ubukene n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu” by’igihugu.
Iyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI iravuga ko u Burundi bushaka gutangatanga Umunyamabanga Mukuru wa Loni mbere y’inama yose y’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni ku Burundi nk’uko amakuru ava muri dipolomasi avuga. Guverinoma y’u Burundi ikaba yizeye inkunga y’inshuti zabwo z’Abarusiya n’Abashinwa.
Ku ruhande rwe ariko, Umunyamabanga Mukuru wa Loni asanga u Burundi bugifite intege nkeya kandi ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bishaka kugumisha ijisho ku Burundi ndetse bishyigikiye kubushyira muri gahunda y’Akanama gashinzwe Umutekano.


