Umuryango CPJ (Comité de protection des Journalists) ushinzwe kurengera abanyamakuru, wandikiye Guverinoma y’u Burundi usaba ko abanyamakuru bane b’igitangazamakuru Iwacu bafunzwe barekurwa.
Mu ibaruwa CPJ iheruka kwandikira Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj. Ndayishimiye Evariste, yavuze ko yizeye ko itsinda rishya riyoboye u Burundi rishobora kubugeza ku iterambere ryihuse kandi rifite ireme “mu guca ukubiri no gukandamiza itangazamakuru no gushyira imbere igihugu umunyamakuru akoreramo yisanzuye kandi afite umutekano.”
Uwo muryango ufite ikicaro i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, wasabye Perezida Ndayishimiye kurekura abanyamakuru bane ba Iwacu, Barimo Agnès Ndirubusa, Christine Kamikazi, Égide Harerimana na Térence Mpozenzi, ndetse bagakurirwaho ibihano bahawe. CPJ kandi yasabye ko Leta y’u Burundi ishyiraho Komisiyo yo gukurikirana ibitero byagiye bigabwa ku banyamakuru.
Ku bwa CPJ, mu myaka yashize guhabwa amakuru ku banyamakuru b’i Burundi byagiye bigorana, impamvu isaba ko bakoroherezwa. Abanyamakuru bane b’igitangazamakuru Iwacu, kuri ubu bafungiye muri gereza ya Binanze iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cy’u Burundi, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ndetse n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’Amarundi.
Batawe muri yombi mu Ukwakira umwaka ushize, bagiye gutara inkuru y’igitero cy’inyeshyamba za Red-Tabara mu burengerazuba bw’igihugu. Bashinjwe n’ubutabera bw’u Burundi ubufatanyacyaha mu gitero cya ziriya nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.


