Muri uku kwezi k’Ukuboza 2016, Perezida w’ u Burundi Nkurunziza yirukanye abasirikare 3 barimo na Col Adolphe Manirakiza wahoze ayoboye ingabo za MONUSCA muri repubulika ya Centrafrica akaza kwirukanwa nazo ashinjwa kutuzuza inshingano zabajyanye.
Ku itariki ya 22 Ukuboza 2016, nibwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza nk’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’igihugu yashyize umukono ku itangazo ry’irukana mu gisirikali abasirikali batatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abirukanywe barimo Colonel Adolphe Manirakiza wabaye Umuvugizi w’ingabo z’U Burundi akaba n’umuvugizi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica MINUSCA.
Abandi ni, Lt.Col Aimable Habiyambere na Kapiteni Emmanuel Nsavyimana.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Colonel Manirakiza yavuze ko iryo tangazo ryo kubirukana risohotse bari basanzwe barasezeye mu gisirikare.
Yagize ati”icyantangaje ni uko kutwirukana ari ingingo yafashwe habanje kwicwa amategeko. Muri iyo ngingo bavuga ko banyirukanye kuko nataye akazi ariko siko bimeze kuko nanditse nsezera hanyuma mpita ngenda ntategereje ko bansubiza.”
Col Adolphe akomeza avuga ko ubwo we n’ingabo yari ayoboye muri Repubulika ya Centrafrica birukanwaga, yahise asezera ku gisirikare cy’u Burundi kuko yari afite amakuru ko naramuka ageze mu Burundi ashobora kugirirwa nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati”nanditse mvuga ko mvuye mu gisirikare ku mpamvu zanjye bwite ariko nari mfite impungenge ko ningera mu gihugu ubuzima bwanjye bushobora kujya mu kaga kubera amakuru yari yaratanzwe atuvuga nabi aho twari turi mu butumwa atari yo, nuko mpitamo guhita ngenda ntabanje kunyura mu gihugu cyanjye.”
Col Adolphe akomeza avuga ko nawe yemera ko ubusabe bwe bwari kwemerwa na Perezida wa Repubulika y’u Burundi nk’uko biteganywa n’itegeko, ariko ko atari kubirindira kuko n’ubusanzwe nta mutekano urimo akaba ari nayo mpamvu yahise aca mu bindi bihugu mu buhungiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


