Kuri uyu wa Gatandatu, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda batatu b’Abanyarwanda, Pierre Basabose, Seraphin Twahirwa na Christophe Ndangali, bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, batawe muri yombi muri iki cyumweru dusoza bafatiwe mu Bubiligi. Umwe muri bo ari kugenzura hakoreshejwe akuma kabugenewe (bracelet électronique), abandi babiri barafunzwe nk’uko byatangajwe n’ubutabera bw’u Bubiligi.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, kuri uyu wa Gatandatu avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Twakoranye n’abayobozi b’Ababiligi kandi twishimiye ko batawe muri yombi.”
Bwana Faustin Nkusi yongeyeho ko aba bantu batatu barebwaga n’impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi, ari Pierre Basabose, Seraphin Twahirwa na Christophe Ndangali.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi, Eric Van Duyse yagize ati: “Babiri batawe muri yombi ku wa Kabiri i Buruseli n’undi ku wa Gatatu mu Ntara ya Hainaut, muri dosiye ebyiri zitandukanye, kandi bose uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bikomeye ku “burenganzira bw’ikiremwamuntu”.
Eric Van Duyse yavuze ko aba bakekwa batunzwe urutoki n’abatangabuhamya bagera kuri mirongo ine basanzwe mu Rwanda, mu rwego rw’iperereza ry’Ababiligi, mu nshuro enye komisiyo irishinzwe yageze mu gihugu nk’uko tubikesha France24.
Pierre Basabose, yari umucuruzi ukize wari wegereye ubutegetsi bw’u Rwanda, akekwaho kuba yarateye inkunga icengezamatwara rya jenoside, nk’uko bigaragara mu madosiye yatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG).
Ni mu gihe Seraphin Twahirwa avugwaho kuyobora umutwe w’abicanyi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda rwagati, naho Christophe Ndangali, umwarimu n’umunyabwenge, yagize uruhare runini mu gukumira Abatutsi mu mashuri no gushishikariza abandi “gutsemba” abatutsi.


