Bus zishaje zitwara abanyeshuri zigiye guhagurukirwa n’igipolisi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’U Rwanda gishinzwe umutekano wo mu mihanda kirahamagarira ba nyiri ibigo by’ubwikorezi n’abashinzwe kubicunga kugira uruhare mu gutuma imodoka zabo ziguma ku murongo w’izemerewe gutwara abantu, aho bivugwa ko bus zitwara abanyeshuri zishaje zigiye gukurwa mu muhanda.

Umuvugizi w’igipolisi gishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic Police), SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko rimwe na rimwe ba nyiri amamodoka n’abashinzwe kuzicunga bagenda biguru ntege mu gukurikirana ubuzima bw’imodoka zabo. Yavuze ko usanga bahangayikishijwe n’amafaranga bakorera aho kwita bibazo byababaho, ibyaba ku bagenzi no kubakoresha imihanda muri rusange.

SSP Ndushabandi by’umwihariko yibanze ku modoka zitwara abanyeshuri, aho zimwe muri zo avuga ko ziteye agahinda zidakwiye no kuba zijya mu muhanda kandi zishobora guteza impanuka.

Yavuze ko babonye ko imodoka zishaje ba nyirazo bazihinduyemo imodoka zitwara abanyeshuri kubw’ibyo ibi bikaba bikwiye gufatwa nka gasopo, aho ba nyirazo basabwe kuzikoresha mbere y’uko polisi ifata izindi ngamba.

SSP Ndushabandi ati: “ Nubwo habaho impanuka nke by’umwihariko zirimo bus z’abanyeshuri, turi gufata ingamba. Ntabwo tureba ibihano k’igisubizo ,”

Yakomeje agira ati: “ Dukeneye kurinda aba banyeshuri nka polisi, abanyabusiness bari mu rwego rw’ubwikorezi, abashoferi, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri.

Yaboneyeho guhamagarira ababyeyi n’abarimu kugira uruhare mu kumenya ko abana babo batwarwa ku ishuri mu mutekano.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *