Bwa mbere Ebola yegereye cyane umupaka w’ u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankore William aratangaza ko ari bwo bwa mbere icyorezo cya Ebola cyegera cyane  umupaka w’ u Rwanda.

Ibi byashimangiwe na Lt Col Dr Kanyankore William nyuma y’ Ubushakatsi buherutse gukorwa  n’ Ishami rya Loni ryita ku Buzima(OMS) bwerekana ko icyorezo cya Ebola kimaze kwibasira abaturage batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inshuro zirenze icumi.

Mu kiganiro na Radio 10 , Lt Col Dr Kanyankore yavuze ko iki cyorezo cya Ebola cyabanjije kugaragara mu duce twegereye ishyamba rya Equatorial aho muri congo-Kinshasa bitewe n’ umuco w’ abahatuye bakunze kurya inyamaswa z’ ishyamba nk’ inkende n’ ibindi.

Aha, Lt Col Kanyankore yavuze ko mu ntangiriro iki cyorezo cyari ku bilometero 1070 n’ umupaka w’ u Rwanda ariko kuri iyi nshuro ya cumi iki cyorezo kigeze muri Teritwari ya Beni iri ku bilometero 370 n’ umupaka w’ u Rwanda.

Yakomeje yerekana impungenge ziri ku ruhande rw’ u Rwanda agendeye ku ngendo zitandukanye z’ abacuruzi b’ Abanyekongo baturuka mu duce twa Butembo na Beni bakinjira muri Uganda ubundi bakanyura I Cyanika binjira mu Rwanda.

Abacuruzi batari bacye baturutse I Beni bakunze kunyura mu Mujyi wa Goma uhana imbibi na Rubavu ndetse imijyi yombi ifitanye ubuhahirane bukomeye bushingiye ku bucuruzi bwambukirana imipaka.

Gusa ku ruhande rw’ u Rwanda, Lt Col Kanyankore avuga ko bitewe n’ ubukana bw’ iki cyorezo kitagira urukingo ndetse n’ umuti , Leta yagerageje gushyiraho gahunda yo gusuzuma abantu binjira mu gihugu.

Akomeza anavuga ko mu rwego rwo kurinda abaturage basabwa gutanga amakuru ku gihe y’ abantu baba bakekwaho ibimenyetso bya Ebola birimo kuva amaraso mu myanya y’ ubuhumekero, mu maso, mu mazuru n’ ahandi.

Kugeza magingo aya, agace ka Beni niko kavugwaho kugira abantu bagaragayeho ibimenyetso bya Ebola ndetse n’ abandi benshi bagenda bapfa uko bukeye.

Kuva ku itariki ya 1 Kanama 2018, nibwo Leta ya Congo-Kinshasa yatangaje ko mu duce twa Mangina, Mabalako duhereye muri Kivu y’ Amajyaruguru hagaragaye ibimenyetso by’ abantu bafashwe na Ebola.

Agace ka Ituri gahana imbibi na Uganda nako karashyirwa mu majwi ko gafite abantu barwaye ndetse bishwe na Ebola.

Kugeza ku ya 15 Kanama 2018, habaruwe abantu 78 bakekwaho Ebola (EVD) , 51 muri bo barayisanganywe baje kwiyongera kuri 44 bari bapfuye.

 

 

Gaston Rwanda/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *