Bwa mbere mu Rwanda hatangajwe amazina y’abantu bahamwe no gusambanya abana

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, bwatangaje ku mugaragaro urutonde rw’abantu 322 bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru.

Ni igikorwa cyahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wahujwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, wizihizwa kuri iyi tariki ya 10 Ukwakira.

Abatangajwe kuri uru rutonde ruboneka ku mbuga za https://nppa.gov.rw/index.php?id=118 na https://www.sor.nppa.gov.rw/ ni abahamijwe ibi byaha n’inkiko ku buryo budasubirwaho.

Ubushinjacyaha buvuga ko imibare igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigenda byiyongera buri mwaka, bigaterwa ahanini n’uko abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha.

Buvuga ko hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu babikora, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.

Gutangaza imyirondoro y’abantu bakekwaho ibi byaha ni imwe mu ngamba zafashwe zigamije kubikumira burundu.

Iyi gahunda igamije ko rubanda rumenya ababa bakoze biriya byaha biremereye kandi bigira n’ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n’ipfunwe muri sosiyete.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, yatangaje ko ubushinjacyaha bukuru bwishimiye ku munsi nk’uyu kuba bwahawe umwanya kugira ngo bubatangarize ku mugaragaro abakoze ibyo byaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *