Bwa mbere perezida Mugabe yavuze ku kurekura ubutegetsi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kuri ubu ufite imyaka 91 amaze ku butegetsi imyaka 36, ni ubwa mbere uyu mukuru w’igihugu uruta abandi bo ku isi yemeye ko igihugu cye kiri mu bihe by’ubukene bukabije nk’uko bigaragara muri Raporo yashizwe ahagaragara na leta ya Zimbabwe kuri uyu wa mbere.
Perezida Mugabe yatangaje ko igihugu ayoboye kiri mu bihe bikomeye byo gusubira inyuma k’ubukungu ariko ko ibyo ari byo byose yishimira kuba yarahangamuye igitugutu n’igitugu bw’Ubwongereza n’Amerika.
[ad id=”44145″]
Ikinyamakuru cya Leta ya Zimbabwe kuri iki cyumweru cyatangaje ko Mugabe yavuze ko mugihe cye cy’ubuyobozi yahaye agaciro kenshi kurwanya inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwe zo mu burengerazuba bwa Zimbabwe ndetse no kurwana ku mahame agenga ishyaka rye rya Zanu —PF.
Perezida Mugabe nk’ibisanzwe ntabwo yigeze yerura ngo avuge neza igihe azarekurira ubutegetsi gusa yavuze ko icyo gihe nikigera azabikora mu buryo bwiza, ibi n’ubundi byateje urujijo abatari bake bibaza icyo uyu musaza yari ashatse gusobanura muri iri jambo
Ubwo yari ari mu nama hamwe n’ingabo zavuye ku rugerero Mugabe yabwiye aba bavetera be ko yatsinze benshi ariko ko noneho ahari ananiwe,
Nk’uko byashyizwe muri raporo yiswe eNCA Mugabe yagize ati “Twatsinze … Abongereza n’Amerika gusa ubu ibintu ntibyifashe neza, turi mu bihe bikomeye ku buryo ntabutegetsi bwasezera busize igihugu muri ibi bihe
Ibi Mugabe yabitangaje mu gihe amakuru anavuga ko uyu Musaza ari we uri imbere mu ntara zo muri Zimbabwe mu batangwaho kuba baba abakandida bazahagararira iki gihugu mu matora zaza mu mwaka wa 2018.
Kuge ubu intara ya Mashonaland yo mu Burengerazuba, iyo mu Burasirazuba ndetse n’iya , Matabeleland ibarizwa mu majyepfo zose zamaze gutangaza ko Mugabe ari we uzahagarariraZanu —PF mu matora ataha.
[ad id=”44145″]
Mugabe naramuka yongeye kwiyamamaza ntakizatuma adatorwa nk’ibisanzwe, ibi bivuze ko abategereje ko arekura ubutegetsi bategereza mu mwaka wa 2023 ubwo Mugabe azaba afite imyaka 99 kuko ubwe yatangaje ko nta butegetsi bushobora kurekura busize igihugu mu bibazo by’ubukungu nk’ibyo Zimbabwe irimo kuri ubu.
Mugabe yagiye ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1980 ubwo yari minisitiri w’intebe, yatorewe kuba Perezida bwa mbere mu mwaka wa 1987, kuva yaba perezida uyu musaza yarwanyije cyane abazungu mu gihugu cye, kuri ubu afatwa nk’umunyagitugu kubera ubwicanyi bwagiye burangwa muri Zimbabwe ndetse no kuba yaranze kurekura ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *