Bwa mbere Uhuru Kenyatta yakiriye Perezida wa M23, bagira ibyo bemeranya

Sangiza iyi nkuru

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya kuri uyu wa Kane yakiriye Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa n’abandi bayobozi bakuru b’uriya mutwe mu bya Politiki ndetse no mu bya gisirikare, bagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Mombasa, bikaba byasize Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo n’abayobozi ba M23 bemeranyije ko uriya mutwe ugomba kuvana abarwanyi bawo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ukanahagarika imirwano.

Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Kenyatta mu itangazo byasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Itangazo rivuga ko “Mu kwerekana umuhate n’ubushake bwo guharanira gukemura ibibazo biri muri Kivu y’Amajyaruguru, abayobozi ba M23 bemeye gukomeza gusubira inyuma uko byateganyijwe ndetse no guhagarika imirwano.”

M23 imaze igihe yaranatangiye iyo gahunda, kuko kuva mu mpera z’umwaka ushize havuye mu bice bya Kibumba na Rumangabo abarwanyi bauo bari barigaruriye, ku buryo kuri ubu abaturage bari baravuye mu byabo bamaze gutangira gutahuka.

Mu gukomeza kuva mu bice uriya mutwe wigaruriye, Kenyatta n’abayobozi bawo bemeranyije ko urwo rugendo rugomba gukomeza kugenzurwa n’Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo ndetse n’urwego rushinzwe ubugenzuzi rwa ICGLR, kugira ngo abaturage bavuye mu byabo ndetse n’abahunze batahuke mu mahoro.

Abayobozi ba M23 ku rundi ruhande basabye Uhuru Kenyatta kubaha ubufasha mu gutuma muri Congo hagaruka ituze ndetse no kumenya ko uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwa.

Bamusabye kandi umusanzu mu gutuma imitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Congo irambika intwaro hasi ndetse igahagarika ibitero kuri M23, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane mu mahoro.

Ikindi Bisimwa na bagenzi basabye ni uko imvugo z’urwango bavuga ko zishobora gutambamira inzira y’amahoro yatangije zahagarara.

Kenyatta yahuye bwa mbere n’abayobozi ba M23 nyuma y’uko mu minsi yashize uyu mutwe wari wifuje ko wahura na we ukagira ibyo umusaba.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Bwa mbere Uhuru Kenyatta yakiriye Perezida wa M23, bagira ibyo bemeranya
    Ni bumvikane icyo nicyo dushaka,arik kongo ubanza itazemra kuko ihera ivunira ibiti mumatwi,ikishokoy nukwirirwa basahura inka zabantu. ahaa narumiw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *