Bwiza

Bwiza yavuze ku musore umushinja kumubenga

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 31 Ukwakira 2026 saa 05:50
Bwiza yavuze ku musore umushinja kumubenga

1410571

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze ko adashaka kongera kugira byinshi atangaza ku mubano yagiranye n’umusore witwa Abdul, wamushinjaga kumubenga nyuma yo kumushoramo amafaranga menshi no kumwambika impeta y’urukundo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram, aho yabajijwe ku mashusho n’amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibihe byihariye yagiranye n’uyu musore.

Mu gusubiza, Bwiza yavuze ko ibyabaye mu buzima bwe bw’ahahise atifuza kubigarukaho, kuko ubu ari mu kindi cyiciro cy’ubuzima.

Yagize ati: “Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko buri wese agira ahahise he, kandi ntabwo ari ho tuba mu by’uyu munsi. Iby’ahahise biguma mu hahise. Igihe cyiza nakabaye mvuga kuri ibyo ni igihe nakabaye ndi umukobwa, kandi ubu sindi we, narashatse.”

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’umuryango n’ubuzima bwite bw’abantu bikwiye kuganirwaho mu buryo bwubahiriza ubuzima bwabo bwite, ashimangira ko hari ibibazo bikwiye gukemurwa n’ababifite mu nshingano.

Ati: “Ibintu by’umuryango bigira uburyo biganirwamo. Bica mu muryango byaba ngombwa ko hari ibijyanwa mu mategeko bikajyanwamo ariko umuryango ni uwo kubahwa.”

Ibi abivuze mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto n’amashusho agaragaza Bwiza ari kumwe na Abdul mu bihe by’urukundo. Amakuru yavuzwe kuri uyu mubano avuga ko Abdul yigeze gutegura ibirori byo gusaba Bwiza ko yazamubera umugore, ndetse akamwambika impeta.

Gusa bivugwa ko nyuma y’igihe uyu mubano wahagaze, Bwiza agasubiza Abdul impeta yari yamwambitse, bitewe n’uko ngo yari amaze kubona ko batari guhuza mu buzima bw’urugo. Impamvu nyakuri yatumye batandukana ntiratangazwa mu buryo burambuye n’impande zombi.

Aya makuru yongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music akaba n’umujyanama we mu muziki.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, ni bwo Bwiza na Jean Claude basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo. Aba bombi bamaze imyaka itanu bakorana mu muziki, kuva mu 2021 ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe mu ruhando rw’umuziki.

Kugeza ubu, Bwiza agaragaza ko yahisemo kudakomeza kugira byinshi avuga ku mubano we na Abdul, ashimangira ko iby’ahahise bidakwiye kuba ari byo bisobanura ubuzima umuntu abayemo uyu munsi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.