Abahoze ari Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara na Col. Tom Byabagamba wari umuyobozi w’abarindaga Perezida Kagame barasaba Urwego rw’Ubutabera rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) kubafasha gukurirwaho igifungo bakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2019.
Ni nyuma y’aho uru rukiko rubakatiye igifungo cy’imyaka 15 ku byaha bari bakurikiranweho birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Byabagamba na Rusagara bafunzwe mu 2014. Muri Gicurasi 2019, ni bwo batanze ubujurire nyuma y’aho umwe yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 21, undi 20 nk’uko bakurikiranye, Byabagamba yamburwa n’impeta za gisirikare. Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko ntacyo urwa Gisirikare rwashingiyeho rubakatira iyi myaka yose.
Bifashishije Me Michael Osundwa
Tom Byabagamba na Frank Rusagara [batigeze bemera ibyaha bashinjwa, banasaba gukurirwaho ibihano] babinyujije ku munyamategeko, Me Osundwa bavuze ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’itegeko ry’u Rwanda, uburenganzira bwabo ndetse n’ingingo ya 6, 7 n’iya 8 z’amasezerano ya EAC.
Igitangazamakuru The East African dukesha aya makuru kivuga ko aba bombi bifuza gukurwa aho bafungiwe bita ko hanyuranyije n’itegeko. Byabagamba we arifuza no gusubizwa impeta za gisirikare yambuwe n’inkiko (urwa gisirikare n’urw’ubujurire).
Ubwongereza bwasabye ko Byabagamba na Rusagara barekurwa
Tariki ya 4 Ugushyingo 2019, abadepite 6 bo mu Bwongereza bari bahagarariwe na Baroness D’souza bandikiye Leta y’u Rwanda bayisaba kurekura Byabagamba na Rusagara.
Aba badepite bashingiraga ku gifungo bari barakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire kitajyanye n’ibyaha bashinjwa. Ikindi bashingiyeho ni ubuzima bwabo bavugaga ko butameze neza, aho Rusagara ngo yahawe insimburangingo amaze kubagwa umugongo, naho Byabagamba akaba afite uburwayi bwo mu ngingo.
Bashingiye kuri izi mpamvu ebyiri, basabye ko aba bombi bafungurwa ku mbabazi nk’uko amategeko abiteganyiriza uwemeye icyaha, akanasaba imbabazi. Bavuze ko kubarekura bizagaragariza amahanga ko u Rwanda rugirira impuhwe abafunzwe barwaye ndetse n’abamaze igihe kirekire muri gereza.
Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ubusabe bw’aba badepite
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yasubije aba badepite ko Leta y’u Rwanda idashobora kwivanga mu kibazo inkiko ziri gukurikirana keretse igihe zaba ziyibisabye hashingiwe ku mategeko. Yavuze ko kandi u Rwanda rwivanze mu rubanza rwa Byabagamba na Rusagara kwaba ari ukuvogera ubwigenge bw’inkiko.

4 Responses
Byabagamba na Rusagara bitabaje ubutabera bwa EAC
Ibi mbikuramo isomo 1-kwirinda kugambanira igihugu. 2-kwicisha bugufi kubantu Bose kuko ejo uburi mukirere ejobundi ukaba wakisanga mwisenga 3-Icyubahiro cyo mwisi kirangira nabi 4-kurya duke ukaryama kare 5-Kubaho wigengesera ubishoboye nibyiza.