Bwiza
ads

Byemejwe ko Sgt. Robert yishwe

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Ku Cyumweru, 18 Ukwakira 2026 saa 17:01
Iminota 3 yo gusoma
Byemejwe ko Sgt. Robert yishwe

Robert Kabera wahoze ari umusirikare ufite rya Sergeant Major, akaba n’umuririmbyi wari uzwi cyane mu itsinda ry’umuziki ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yiciwe muri Uganda, aho yari amaze igihe aba nk’impunzi nk'uko byemejwe n’umugore we, Jeanne D’arc Rwigema Uwizeye ndetse n’umwe mu nshuti ze

Umugore we yabwiye BBC ko akeka ko Robert Kabera yishwe ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026 bikozwe n’abantu bamusanze aho yari ari kubaka inzu ahitwa Kammengo nko mu birometero 45 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Amashusho ya videwo BBC Gahuzamiryango yahawe agaragaza umurambo w’umuntu waciwe umutwe, bivugwa ko ari uwa Sergeant Robert, hamwe n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bambaye imyambaro y’akazi irimo amabendera ya Uganda, ndetse n’abapolisi bambaye imyenda y’akazi ya Polisi ya Uganda.

BBC ivuga ko itabashije kwemeza no kugenzura mu buryo bwigenga niba ayo mashusho ari ay’ukuri cyangwa niba koko agaragaza ibyabaye kuri Sergeant Robert.

BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ariko kugeza ubu akaba atarabasubiza.

Icyakora, inyandiko BBC Gahuzamiryango yabonye igaragaza ko Ibitaro by’Igihugu bya Mulago, biherereye mu murwa mukuru Kampala, byasabwe na Polisi gukora ibizamini ku murambo wa Sergeant Robert kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Iyo nyandiko ivuga ko umurambo we “watoraguwe mu gihuru cy’imikaratusi, udafite umutwe.” nk'uko BBC dukesha Iyi nkuru yabitangaje.

Indi nyandiko BBC Gahuzamiryango itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga igaragaza ko abantu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu ari “Innocent n’abandi.”

Umugore we avuga ko asize abana batatu babyaranye. Yagize ati: “Biteye ubwoba. Ndumva nenda gusara, kuko njye n’abana banjye tudafite umutekano.”

Kabera yari amaze kumenyekana cyane binyuze mu biganiro yashyiraga kuri shene ye ya YouTube, aho yanengaga cyane u Rwanda. Ntabwo biramenyekana niba urupfu rwe rufitanye isano n’ibyo biganiro yakoraga. Guverinoma y’u Rwanda ntacyo yari yatangaza ku mugaragaro ku rupfu rwe kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga.

Amakuru y’urupfu rwa Sergeant Robert, nk’uko yari azwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no kuri shene za YouTube ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Sergeant Robert, yamenyekanye cyane kubera indirimbo yaririmbaga ari wenyine cyangwa afatanyije n’abandi baririmbyi bo mu itsinda ry’umuziki ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF), rizwi nka Army Jazz Band.

Yahunze u Rwanda mu mwaka wa 2020. Icyo gihe, igisirikare cy’u Rwanda cyari cyaratangije iperereza ku birego by’uko yari yafashe ku ngufu umuntu wo mu muryango we. Icyo gisirikare cyavugaga ko yari arimo gushakishwa kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Icyakora, mu kiganiro yagiriye muri Uganda, yavuze ko ibyo yashinjwaga byari ibirego by’ibinyoma byari bigamije kumuharabika. Yasobanuye ko yageze muri Uganda hasigaye iminsi ibiri ngo itariki yavugwagaho ko yakoze icyo cyaha igere.

Ibikubiye muri iyi nkuru BWIZA ntiyabashije kubigenzura mu buryo bwigenga.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.