Byinshi ku muco w’abantu bataburura abapfu, bakabambika imyenda nyuma bagatemberana, banifotoza

Sangiza iyi nkuru

Buri mwaka, mu kirwa cyitwa Sulawesi agace ka Ana Toraja muri Indonesia, abapfu baratabururwa, bagahindurirwa imyenda nyuma bakabatembereza muri ako gace ari nako bifotozanya nabo.

Uyu muco witwa Ma’nene uzwi ku bantu bitwa Toraja, bizera ko iyo umuntu apfuye aba akiri kumwe nabo bityo ko bakwiriye gukomeza kumwitaho, bakamuhindurira imyenda.

Muri ako gace, iyo umuntu apfuye ashyingurwa aho yavukiye byanga bikunda. Benshi mu batuye aka gace ni Abakirisitu, bagakurikirwa n’Abayisilamu mu gihe abasigaye bose ari Abapagani bazwi mu idini yitwa Aluk To Dolo (imyemerere y’abasekuruza).

Ibi byose ngo bikorwa mu myumvire y’uko “Urukundo hagati y’abantu ntirujya rurangira yewe na nyuma y’urupfu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *