Byinshi wamenya kuri film “Our unity” Dusenge Xavier agiye gushyira hanze

Sangiza iyi nkuru

Filme “Our Unity” igaruka ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda igiye kujya hanze mu minsi ya vuba

Ni film yanditswe na Dusenge Xavier nyuma yo kugira igitekerezo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Igaragaza urugendo rw’Ubumwe bw’abanyarwanda mu myaka (30) ishize habaye Jenocide yakorewe Abatutsi 1994.

Muri 2022 nibwo nibwo yatangiye iyi film “OUR UNITY” nyuma y’uko igitekerezo cyayo yari akimaranye igihe kuva yiga mu mashuri yisumbuye ariko ubutumwa bukagarukira ku banyeshuri gusa. Yaje kubona ubutumwa ubwo abanyeshuri gusa, ahubwo abugira Ubw’abanyarwanda bose.

Ni film igaragaza uruhare rw’abayirokotse mu kubaka Ubumwe binyuze mu kubabarira ababahemukiye bakemera ibyo bakoze bagasaba imbabazi.

Film “Our Unity” igaraza ko n’ubwo bitari byoroshye kongera kunga ubumwe bitewe n’ibikomere byasizwe n’ingaruka za Genocide mu muryango nyarwanda,ariko ko byashobotse bitewe na politiki nziza ya Leta y’Ubumwe yimakaza Ubumwe bw’Abanyaranda ikarwanya ivangura iryo ryose , igaca umuco wo kudahana ndetse mu buryo bwo kongera kubanisha abanyarwanda ikaba yarashyizeho gacaca kugira ngo hatangwe ubutabera kandi bwunga.

Ni film kandi yakinwe n’urubyiruko, mu buryo bwo kugaragaza uruhare rw’urubyuruko mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.Ibi byose byaturutse ku miyoborere myiza.

Dusenge avuga ko ibi bitandakanye no hambere aho urubyiruko rwigishwaga ivangura rishingiye ku moko n’ironda karere, bikigishwa no mu mashuri bikaba byaratumye abiganjemo urubyiruko aribo bashyize mu bikorwa Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 yari imaze igihe itegurwa.

Ni gute Dusenge yatekereje kwandika iyi Filme!?

Dusenge yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yayanditse ari nk’ikinamico yari yageneye abanyeshuri, ariko aza gusanga hari urundi rwego agomba kuyigezaho bitari mu kigo cy’amashuri gusa.

Ati”Ni film natekereje gukora niga high school, muri Ecole Technique saint kizito save muri 2013.Icyo gihe nyandika yari Theatre nifuzaga ko izakinwa ku munsi mukuru wa AERG usoza umwaka, bitewe n’uko (icyiciro rusange) twabaga muri AERG turi hafi ikigo cyose. Nageze muri saint kizito i Save nsanga ho turi bacye,nkibaza impamvu abandi batayizamo.”

Yakomeje agira ati” N’ubwo AERG ishingwa,Umunyamuryango shingiro yari umunyeshuri wacitse ku icumu, ariko ntibyatinze abayishinze babonye ari byiza ko bafungura amarembo n’abandi babyifuza bakayizamo.Nibwo bashyizeho umunyamuryango w’umuyoboke n’uw’icyubahiro kuri njye rero AERG nyibona nk’isoko y’Ubumwe mu rubyiruko.”

Muri 2020 yatangiye gushaka ubumenyi mu bya sinema ajya mu ishuri ryabimufashijemo kugeza ubwo abashije gukora amashusho yayo ndetse ikaba izatangira kwerekanwa mu minsi iri imbere by’umwihariko mu gihe cyo kwibubuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati” Nagiye muri kftv school kwiga acting for film and television n’ubundi covid 19 ihita iza ntarasoza kwiga acting , biba birahagaze ariko 2021 nibwo natangiye gukora udu projet two kumfasha kwiyungura ubumenyi no gutinyuka camera.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE , ikaba yaremeje ko amashusho y’iyi Filme ari nta macyemwa yemererwa kuba yakwerekanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *