csm_1_e9e3220a00.jpg

Cabo Delgado: Abasirikare ba RDF batangije igikorwa cy’umuganda muri Palma (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique, batangije igikorwa cy’umuganda mu mujyi wa Palma ho mu karere ka Palma kari mu tugize iriya ntara.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo.

Iki gikorwa cyari kigamije gukubura imihanda yo mu mujyi wa Palma ndetse no kwimakaza umuco wo gukorera hamwe mu banya-Mozambique mu rwego rwo guhindura aho batuye.

Uretse ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa nyuma yo kugitangiza, cyanitabiriwe n’abaturage babarirwa mu 4,000 batuye muri Palma, abayobozi muri Mozambique ndetse n’inzego zishinzwe umutekano wa kiriya gihugu.

Mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’akarere ka Palma bitabiriye iki gikorwa harimo Martins EGIDIS NKAMATE ushinzwe ibikorwa remezo muri kariya karere.

Egidis wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’ubufasha n’umusanzu wazo mu gutuma Mozambique ibona amahoro n’umutekano, aboneraho gushishikariza abaturage n’abayobozi bo muri Palma gukomeza kujya bakora umuganda mu rwego rwo kubaka bundi bushya no kurinda ibikorwa remezo muri kariya karere.

Byitezwe ko igikorwa cy’umuganda rusange ingabo za RDF zatangije muri Palma uretse kuba kiri butange umusanzu mu isuku y’uriya mujyi, kiri bunazibe icyuho hagati y’abaturage n’ubuyobozi ku nzego zitandukanye mu rwego rwo kwimakaza umutekano.

csm_1_e9e3220a00.jpg

4-6.jpg

3-10.jpg

2-16.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Cabo Delgado: Abasirikare ba RDF batangije igikorwa cy’umuganda muri Palma (Amafoto)
    I want job opportunities

  2. Cabo Delgado: Abasirikare ba RDF batangije igikorwa cy’umuganda muri Palma (Amafoto)
    I want job opportunities

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *