Canada: Abashinjacyaha 2 bahawe igihembo ku bwo gukanira umunyarwanda urumukwiye

Sangiza iyi nkuru

Abashinjacyaha babiri bo muri Canada bahembwe kubwo kugaragaza ubunararibonye n’ubunyangamugayo mu kazi kabo by’umwihariko ku myitwarire mwiza bagaragaje mu rubanza rw’umunyarwanda, Gervais “Ken” Ngombwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Trish Mehaffey The Gazette dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu Gervais “Ken” Ngombwa yanafatiwe mu gihugu cy’Amerika mu buryo butemewe aho yari yabeshya ko ari impunzi
Igihembo cyahawe aba bagabo ni ikitwa Anti-Defamation League cyangwa SHIELD gitangwa na leta ya Canada ku bashinjacyaha bagaragaje ubunyamwuga mu kazi kabo birinda kubogama n’amarangamutima.
Richard Murphy na Ravi Narayan bahembewe kutabogama mu rubanza rw’umunyarwanda Gervais “Ken” Ngombwa.
Mu kwezi kwa gatanu 2016, ubunjacyaha bw’Amerika bwatesheje agaciro ubunegihugu bwa Gervais “Ken” Ngombwa kuri ubu ufite imyaka 56, icyo gihe ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mugabo nyuma yo kuvumbura ko yabeshye inkomoko.
Kuri ubu aba bagabo ni bo bashinjacyaha b’umuga muri Canada muri iyi minsi
Murphy asobanura uko batangiye iki gikorwa cyabagize indashyikirwa yavuze ko batyangiye gukurikirana Ngombwa mu mwaka wa 2011 ubwo ubuyobozi bwatangazaga ko uyu mugabo ashakisha kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko bakoze iperereza rirambuye mu Rwanda bashakisha ko haba hari abantu bazi Ngombwa n’ibyo yakoze muri jenoside cyangwa abamuzi mu buhunzi nk’uko yiyitaga impunzi.
Ati “Byinshi mu bimuranga nk’inkomoko n’igihe yavukiye byangirijwe mu Rwanda nyuma y’intambara, byadutwaye igihe kinini kugirango tubone abatangabuhamya, habe no kubatelefona kuko abenshi nta telefone bari bafite”
Gervais “Ken” Ngombwa yakatiwe gufungwa imyaka 20 gusa ubushinjacyaha bwo bwanasabaga urukiko ko iki gihano cyakongerwa kubera uruhare yagize muri jenoside yahitamye Abatutsi barenga miliyoni
Mu gihe urukiko rwa Caada rwaburanishaga Ngombwa rwari rufite ibimenyetso ko uyu mugabo yanakatiwe n’inkiko Gacaca ebyiri zo mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngombwa yashakishije ubwenegihugu bwa Amerika kuva mu mwaka wa 1998 ariko arabubura, mu rubanza rwe Ngombwa yahakanye ibirego byose yashinjwaga byo kugira uruhare muri Jenoside anemeza ko atigeze aba mu mutwe wa politiki n’umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *