Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Capt Sagahutu Innocent uri mu Banyarwanda 8 Umuryango w’Abibumbye wohereje muri Niger, avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda, cyane ko ngo uko byagenda kose intambara igomba kuzaba muri iki gihugu.

Yumvikana abivugira mu kiganiro yagiranye n’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga, cyatambutse kuri shene ya YouTube yitwa Umutware TV, ku wa 21 Mutarama 2022.

Sagahutu avuga ko izari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) zitigeze zitsindwa urugamba zari zihanganyemo n’iza RPA/RPF Inkotanyi, cyane ko ngo zitigeze zimanika amaboko, n’ubwo zafatiwe ibyemezo (embargo).

Yagize ati: “Bo bakomezaga appreciation, bakareba ibyo bashobora gukora. Icyari gisigaye cyo gukora ni uguhungisha abantu kugira ngo bariya batabamarira ku icumu, ari na wo mujinya ukibasya.”

Ku bwe, avuga ko we atigeze atsindwa uru rugamba. Ati: “Uko ibintu byagenze, sinatsinzwe.” Iby’uko we na bagenzi be bashobora guhungabanya umutekano w’akarere bari mu buhungiro, yagize ati: “Numva bo bakeka ngo ko nshobora gutegura urugamba rundi, ngateza umutekano muke mu karere n’ubwo naba ndi mu bilometero 5000, wenda ntabwo bibeshya,

kuko ibyo bakora ni byo bitera intambara, ntabwo ari njye ntera intambara. Ahubwo intambara bashatse bayitegura igihe ibindi byose biganisha ku mahoro babyanga, nihazaba hasigaye intambara, nanjye ndacyafite imbaraga zo kurwana.”

Impungenge ku mutekano

Tariki ya 13 Ukuboza 2021 ni bwo Perezida w’urwego mpanabyaha rwa UN ruzwi nka IRMCT, Carmel Agius yatangarije abagize akana gashinzwe umutekano ko bamaze kohereza aba Banyarwanda 8 muri Niger hashingiye ku masezerano y’impande zombi.

Perezida Agius yavugaga ko aba barimo abarangije ibihano bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha, abandi bagirwa abere.

Gusa Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN mu buryo buhoraho, yagaragarije abagize aka kanama ko atunguwe kuko igihugu cye kitigeze kibimenyeshwa, asaba IRMCT kuzasobanurira Inteko Rusange ya UN iby’iri yohereza ry’Abanyarwanda.

Ambasaderi Rugwabiza yanamenyesheje Niger ko hari impungenge z’uko aba Banyarwanda na bo bashobora kuzaba ikibazo ku mutekano w’akarere u Rwanda ruherereyemo, nk’uko byagaragaye kuri bamwe bahungiye mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Yagize ati: “Twiteze ko Niger izagira inshingano yo gukurikirana niba aba bantu batazifashisha ubutaka bwayo bakora ibikorwa bishyigikira ibihungabanya umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari byabaye kuva mu binyacumi by’imyaka bishize.”

Sagahutu ni muntu ki?

Yavukiye muri Komini Gisuma mu ntara ya Cyangungu mu 1962, aba mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana zizwi nka Ex-FAR aho yakuye ipeti rya Captain (Capt) mu 1994.

Sagahutu yabaye Komanda wungirije w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi, zikora ubutasi, Battaillon de Reconnaissance).

Ni umwe mu b’ingenzi bavugwaho gutegura jenoside yakorewe Abatutsi no kwica abataravugaga rumwe n’ubutegetsi, ndetse abasirikare yayoboraga ni bo bishe Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, ubwo indege yari itwaye Habyarimana yari imaze kuraswa tariki ya 6 Mata 1994.

Ubwo ingabo za RPA zari zimaze gufata ubutegetsi, Sagahutu yarahunze, afatirwa muri Denmark muri Gashyantare 2000 akurikiranweho ibyaha bya jenoside.

Mu Gushyingo 2000, Sagahutu yoherejwe mu rukiko rwa Arusha, aburanishwa muri Nzeri 2004, akatirwa igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa ibyaha bya jenoside.

Yarajuriye, urukiko rumugabanyiriza igihano, rukigeza ku myaka 15 y’igifungo, afungurwa muri Gicurasi 2014, akomeza kuba i Arusha kuko ntiyari yarabonye igihugu kimwakira nyuma yo kwanga kugaruka mu Rwanda.

Sagahutu na bagenzi be 7 bategereje icyemezo kizava mu biganiro birimo guhuza Niger na UN nyuma y’aho iki gihugu cyisubiriye ku kubakira, kikabirukana.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Sagahutu kweri uru rusaza ruzi ibyo ruvuga koko uzaze turagutegereje

  2. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Sagahutu kweri uru rusaza ruzi ibyo ruvuga koko uzaze turagutegereje

  3. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Niba mwanditse inkuru zidafite preuve mwibaza ko murikwerekeza ahaganahe muri iki cyerekezo ikindi nkikinyamakuru nkiki RIB yakagobye kugikurikirana Gusa ako kagabo kabana aho urwanda rurikwerekeza nubu kakabakumva ko amaraso kamennye kifuza kumena andi koko nosense for this issues

  4. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Niba mwanditse inkuru zidafite preuve mwibaza ko murikwerekeza ahaganahe muri iki cyerekezo ikindi nkikinyamakuru nkiki RIB yakagobye kugikurikirana Gusa ako kagabo kabana aho urwanda rurikwerekeza nubu kakabakumva ko amaraso kamennye kifuza kumena andi koko nosense for this issues

  5. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    hahahaha cyakoza ampaye ibitwenge muri iki gitondo nabanze amare urwo ariko udashinga harya buriya yabyina nabatari wowe byarabacanze nkaswe wowe sembwa

  6. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    hahahaha cyakoza ampaye ibitwenge muri iki gitondo nabanze amare urwo ariko udashinga harya buriya yabyina nabatari wowe byarabacanze nkaswe wowe sembwa

  7. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Ikigisaza ko kirota kumanywa ra, barakirashe kirahunga gifite leta none ngo cyarwana nta leta kirikubarizwa muviti nkinyo, icyagutsinze ntaho cyagiye uzaze wiyahure. Kwanza banza ukire numubungero uriho.

  8. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Ikigisaza ko kirota kumanywa ra, barakirashe kirahunga gifite leta none ngo cyarwana nta leta kirikubarizwa muviti nkinyo, icyagutsinze ntaho cyagiye uzaze wiyahure. Kwanza banza ukire numubungero uriho.

  9. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Burya si buno. Uri ikirondwe kiri ku nka yapfuye kera. Tegura iherezo ryawe nayo ibyo intambara byo ubyihorere. Cyakora, niba ushaka kwicwa n’amasasu byo birashoboka ariko hari igihe utagira nayo mahirwe ugafatwa.
    Ngo ntabwo mwatsinzwe???????? noneho mwaratsinze.
    ????????????????

  10. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Burya si buno. Uri ikirondwe kiri ku nka yapfuye kera. Tegura iherezo ryawe nayo ibyo intambara byo ubyihorere. Cyakora, niba ushaka kwicwa n’amasasu byo birashoboka ariko hari igihe utagira nayo mahirwe ugafatwa.
    Ngo ntabwo mwatsinzwe???????? noneho mwaratsinze.
    ????????????????

  11. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Cyakora burya koko ururimi mi inyama yigenga.
    Ntimwatsinzwe?
    Wakongera ukarwana?
    Hhhhhhhhh

  12. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Cyakora burya koko ururimi mi inyama yigenga.
    Ntimwatsinzwe?
    Wakongera ukarwana?
    Hhhhhhhhh

  13. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Mureke agaragaze his dream.Martin Luther king yavuze ati,” If you have nothing to die for,you are not fit to live.” Yaneshwa yareka ubuhungiro burababaza.Americo Dichos ati”If you don’t speak up God will not hear you. Mureke yigeragereze ahumure ahumujwe. Mu kirundi bâti” Ubwoba butera ubukene.”

  14. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Mureke agaragaze his dream.Martin Luther king yavuze ati,” If you have nothing to die for,you are not fit to live.” Yaneshwa yareka ubuhungiro burababaza.Americo Dichos ati”If you don’t speak up God will not hear you. Mureke yigeragereze ahumure ahumujwe. Mu kirundi bâti” Ubwoba butera ubukene.”

  15. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Mureke agaragaze his dream.Martin Luther king yavuze ati,” If you have nothing to die for,you are not fit to live.” Yaneshwa yareka ubuhungiro burababaza.Americo Dichos ati”If you don’t speak up God will not hear you. Mureke yigeragereze ahumure ahumujwe. Mu kirundi bâti” Ubwoba butera ubukene.”

  16. Capt Sagahutu ucumbikiwe muri Niger avuga ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda
    Mureke agaragaze his dream.Martin Luther king yavuze ati,” If you have nothing to die for,you are not fit to live.” Yaneshwa yareka ubuhungiro burababaza.Americo Dichos ati”If you don’t speak up God will not hear you. Mureke yigeragereze ahumure ahumujwe. Mu kirundi bâti” Ubwoba butera ubukene.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *