Bwiza

Cardi B yababajwe n'urupfu rw'umunyafurika wiciwe muri New York

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 2 Ugushyingo 2026 saa 08:43
Cardi B yababajwe n'urupfu rw'umunyafurika wiciwe muri New York

1418916

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yanenze ihohoterwa rikorerwa abanyeshuri mu mashuri yo muri New York, nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwana w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana warasiwe muri Bronx.

Mu kiganiro cyabaye imbonankubone, Cardi B yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abanyeshuri muri New York ari ikibazo kimaze gukura cyane.

Yagaragaje ko abana bahohoterwa kenshi bashobora kugera aho binjira mu mitwe y’abagizi ba nabi kugira ngo babone uburinzi.

Uyu muhanzikazi yanagarutse ku buryo abana b’abimukira, cyane cyane abaturuka muri Afurika no mu birwa bya Caraïbes, bashobora kwibasirwa na bagenzi babo bitewe n’imvugo, inkomoko yabo ndetse no kuba baba batamenyereye umuco w’Abanyamerika.

Cardi B yavuze ko hari ibyiciro bibiri by’abana bakunda guhohotera abandi. Hari abakora ibyo bitewe n’ibibazo baba bafite mu miryango yabo, hakaba n’abatagira ababyeyi babahana kuko baba babashyigikira nubwo abarimu baba barabagejejeho ibibazo by’imyitwarire yabo.

Yasabye ababyeyi gufatana uburemere ibibazo by’ihohoterwa mu mashuri, bakigisha abana babo kubaha abandi.

Ibi yabivuze nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, wavuye muri Ghana akajya kubana na se muri New York, aho yari amaze hafi umwaka.

Uyu mwana yarashwe ku wa 29 Ukwakira 2026, ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri, hafi ya Crotona Park mu gace ka Bronx.

Se wa Javits yari yatangaje ko akeka ko ibyabaye bishobora kuba bifitanye isano n’ihohoterwa umuhungu we yakorerwaga ku ishuri. Yavuze ko abanyeshuri babiri bakekwaho kumuhotera bari baherutse guhagarikwa ku ishuri.

Cardi B yanenze abantu bashobora kugirira nabi umwana utigeze abagirira nabi, agaragaza ko bidakwiye ko abana bahohoterwa kugeza ubwo bamburwa ubuzima.

Yasoje avuga ko atazigera arerera abana be mu gace ko muri New York City kubera ibibazo by’ihohoterwa n’imyitwarire mibi y’abana avuga ko bihagaragara.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.