20250711_115423

Cardinal Ambongo yanenze amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Flidorin Ambongo, yagaragaje ko nta cyizere afite cy’uko amasezerano y’amahoro RDC iheruka gusinyana n’u Rwanda azubahirizwa.

Cardinal Ambongo yabitangarije i Roma mu Butaliyani, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ku wa 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane ibihugu byombi bimaze imyaka ibarirwa muri 30 bifitanye.

Ni amasezerano yagezweho bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse Perezida Donald Trump yayise ay’amateka yitezweho gushyira iherezo ku ntambara avuga ko u Rwanda na Congo byari bimazemo imyaka 30.

Cardinal Ambongo uri mu bafite ijambo rikomeye muri RDC, yise ariya masezerano “ibisubizo by’ibinyoma” ku makimbirane amaze imyaka mirongo mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu mushumba yavuze ko nta cyizere cy’uko uburyo bwakoreshejwe na Trump buzatanga umusaruro hagati y’u Rwanda na RDC; dore ko ngo yabugerageje mu kunga Ukraine n’u Burusiya ntibigire icyo bitanga.

Yagize ati: “Hambere aha mwakurikiranye igisubizo Trump ari guha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Muri mu ntambara kandi intandaro yayo ni amabuye y’agaciro, njyewe Trump w’igihangange ndaje mbunge, hanyuma mumpe amabuye y’agaciro. [Trump] yagerageje iki gisubizo muri Ukraine nticyakora. Gusa iwacu imuhira buri wese iyo yumvise Trump ariruka, agira ubwoba.”

Ambongo yunzemo ko uburyo bwakoreshejwe mu gusinya ariya masezerano budakwiye ndetse bukaba bunarambiranye.

Ati: “Icyo twavuga kuri aya masezerano ni uko ubu buryo bw’imikorere buhagije. Ibisubizo by’ibinyoma birahagije. Ibyemezo bifatwa hatabanje gutega amatwi abugarijwe n’umutekano muke birarambiranye.”

Amasezerano y’amahoro Ambongo yagaragaje ko adafitiye icyizere akubiyemo ingingo zitandukanye, zirimo kuba RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR ufatwa nk’umuzi w’umutekano muke umaze imyaka ibarirwa muri 30 ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Aya masezerano kandi agena ko ikibazo cy’umutwe wa M23 umaze imyaka hafi ine mu ntambara na Leta ya RDC kigomba gukemurirwa i Doha muri Qatar, aho impande zombi zimaze igihe ziganirira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *