148673188_2977582435900707_880167125980506403_n.jpg

Centrafrica: Igisirikare gifashijwe n’Abanyarwanda n’Abarusiya kigaruriye undi mujyi w’ingenzi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Centrafrica (FACA) nk’uko bisanzwe gifashijwe n’ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya bari muri iki gihugu, kuri uyu wa Kane zisubije umujyi w’ingenzi uherereye ku mupaka w’uburengerazuba bw’igihugu witwa Beloko, nyuma y’iminsi mike zigaruriye Umujyi wa Bouar.

Kongera kwigarurira Umujyi wa Beloko, uherereye ku mupaka na Cameroun birafungura umuhanda wari warafunzwe n’inyeshyamba kuva mu Ukuboza wagaburiraga Umurwa Mukuru,Bangui nk’uko bitangazwa na AFP.

148673188_2977582435900707_880167125980506403_n.jpg

Guverinoma ya Centrafrica ibinyujije kuri facebook yagize iti “ Nyuma y’imijyi ya Boali, Bossembele, Bossemptele, Yaloke na Bouar, Igisirikare cya Centrafrica n’inshuti zacyo z’Abarusiya n’Abanyarwanda cyabohoje umujyi wa Beloko, bifungura umuhanda w’igihugu ujya muri Cameroun,”

148701564_2977582269234057_7780646382535288790_n.jpg

Minisitiri w’Intebe, Firmin Ngrabada abinyujije kuri facebook akaba nawe yagize ati “Tuzizeza rero urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu byerekezo byombi ku muhanda wa Bangui-Beloko mu mutekano usesuye ”

148843925_2977582315900719_731010188395827553_n.jpg

Ku itariki 9 Gashyantare nibwo Igisirikare cya Centrafrica gifashijwe n’Abanyarwanda n’Abarusiya binjiye mu Mujyi wa Bouar nyuma y’aho inyeshyamba zari ziwurimo ziwutaye zitiriwe zihangana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Centrafrica: Igisirikare gifashijwe n’Abanyarwanda n’Abarusiya kigaruriye undi mujyi w’ingenzi
    Umusaza PAUL umusanzu wawe ku rwanda nitwe benerwo dusobanukiwe nawo! komerezaho MUSAZA ufashe nabo bavandimwe kubaho ni ukubana.nibagira umutekano twese abanyarwanda tuzaba dufite inshuti nziza

  2. Centrafrica: Igisirikare gifashijwe n’Abanyarwanda n’Abarusiya kigaruriye undi mujyi w’ingenzi
    Umusaza PAUL umusanzu wawe ku rwanda nitwe benerwo dusobanukiwe nawo! komerezaho MUSAZA ufashe nabo bavandimwe kubaho ni ukubana.nibagira umutekano twese abanyarwanda tuzaba dufite inshuti nziza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *