Uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, François Bozizé, yatangaje ko agiye kuva ku buyobozi bw’ishyaka rye rya Kwa Na Kwa (KNK) kugira ngo abashe kuyobora CPC, ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Centrafrique.
Bozizé arateganya kwegura ku buyobozi bwa KNK mu gihe cya vuba nk’uko yabitangarije abayobozi bakuru ba ririya shyaka mu mpera za Gashyantare, gusa bikaba bigomba gutangazwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere.
Amakuru avuga ko Bozizé yamaze gushyiraho ugomba kumusimbura ku buyobozi bwa ririya shyaka, gusa imyirondoro ye ikaba idatangazwa ku mpamvu z’umutekano.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko hari umuntu wa hafi ya Bozizé wakibwiye ko uyu munyapolitiki mbere yo gufata umwanzuro wo kuyobora ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, yari amaze igihe kirekire abitekerezaho.
Uwahaye Jeune Afrique amakuru yavuze ko François Bozizé yasanze atafatanya ibikorwa bye bya kera bya Politiki no kuyobora ihuriro ry’iriya mitwe.
Ati: “Yahisemo gutandukanya ibikorwa bye nk’umuyobozi w’inyeshyamba n’ibikorwa bya politiki bya KNK, ndetse n’ibihumbi by’abarwanyi.”
Uyu yakomeje avuga ko kuva muri Mutarama Bozizé yari yasabwe n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro, barimo Noureddine Adam na Ali Darassa kuyobora CPC, ariko akaba atari yagafashe icyemezo gisobanutse.
François Bozizé kuri ubu wahungiye ahantu hatazwi mu gace ka Bossangoa akomokamo, yakunze gutangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye imishyikirano na Leta ya Centrafrique.
Ni imishyikirano yanishyigikiwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) ndetse na Perezida wa Angola, João Lourenço, gusa ubu ikaba yarahagaze.
Uwahaye Jeune Afrique amakuru yayibwiye ko Bozizé atazigera atezuka ku rugamba rwifashishije imitwe yitwaje intwaro.
Yakomeje avuga ko “Mu byumweru bishize, ingabo za Centrafrique zifatanyije n’iz’Uburusiya zigaruriye uturere twinshi turimo na Bossangoa [Bozizé yihishemo] ariko CPC ivuga ko ari amayeri abarwanyi bayo bahisemo ubwabo yo kuva mu mijyi minini y’igihugu.”
Uyu yavuze ko afite amakuru y’uko inyeshyamba zishyigikiye Bozizé ziri kwitegura kugaba igitero gishya i Bangui, nyuma y’icyo zahagabye mu minsi yashize kigahitana umusirikare w’u Rwanda.



2 Responses
Centrafrique: François Bozizé agiye kuva ku buyobozi bwa KNK ajye kuyobora inyeshyamba
Ushaka urupfu asoma impyisi.
Centrafrique: François Bozizé agiye kuva ku buyobozi bwa KNK ajye kuyobora inyeshyamba
Ushaka urupfu asoma impyisi.