Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cy’itariki ya 26 Ukuboza mu mwaka ushize, ni bwo Ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika ya Centrafrique bari hamwe mu gace ka Dékoa ho mu ntara ya Kemo, zagabweho igitero gikomeye n’inyeshyamba.

Ni igitero cyagabwe n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, François Bozizé, mbere y’amasaha make ngo muri kiriya gihugu habe amatora akomatanyije y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga amategeko.

Mbere y’uko amatora yo muri Centrafrique aba, Perezida Faustin-Archange Touadéra yari yariyambaje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, amusaba ko u Rwanda rutanga abasirikare bo gucunga umutekano mu gihe cy’amatora.

Muri Repubulika ya Centrafrique hasanzwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro (MINUSCA), gusa u Rwanda ntirwazuyaje kohereza muri iki gihugu umutwe w’abasirikare badasanzwe (Special Force), binyuze mu masezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Ibihugu by’Uburusiya, Maroc, Bangladesh, Sri Lanka n’ibindi; na byo biri mu byohereje ingabo zabyo muri Centrafrique mbere y’amatora, kugira ngo zihacunge umutekano.

Abasirikare b’u Rwanda bakigera i Bangui, bahise boherezwa mu duce twarimo umutekano muke. Aba mbere berekeje mu Burengerazuba bw’Igihugu hafi na Tchad ahari hamaze igihe humvikana imitwe yitwaje intwaro ya Bozizé washakaga guhirika ubutegetsi nyuma yo guhunguka avuye muri Uganda.

Ku wa 26 Ukuboza ubwo ingabo z’u Burundi zagabwagaho igitero, ingabo z’u Rwanda zari mu nzira zerekeza mu gice cy’amajyaruguru ya Centrafrique zivuye muri Sibut.

Amakuru avuga ko zicyumva urusaku rw’amasasu, zahise zihutira gutabara ingabo z’Abarundi, zibasha gusubiza abarwanyi inyuma ndetse zinabambura imodoka ingabo za Centrafrique zari zataye ubwo zakwiraga imishwaro.

Cyakora cyo ingabo zidasanzwe z’u Rwanda ntizashoboye kurokora abasirikare batatu b’u Burundi baguye muri iki gitero, na bagenzi babo babiri bagikomerekeyemo.

Ni igitero cyamaganiwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Antonio Gutteres, asaba leta ya Bangui kugikoraho iperereza ryimbitse kugira ngo abakigambye bagezwe imbere y’ubutabera, ngo kuko kugaba igitero ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bifatwa nk’icyaha cy’intambara.

Nyuma yo kugarura amahoro muri Dekoa, ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zaherekeje ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, zisubira mu birindiro byazo muri Dekoa, maze na zo zikomeza urugendo rugana mu majyaruguru zinyuze mu duce twa Batangafo na Kaga-Bandoro ho mu ntara ya Nana-Grébizi.

Nyuma baje gushinga ibirindiro muri Batangafo bigamije kuburizamo ikindi gikorwa cyose cy’inyeshyamba muri ako karere.

Kuva icyo gihe nta kindi gitero inyeshyamba zishyigikiye Bozizé ziragaba muri kariya gace.

Mu zindi nshingano ingabo z’u Rwanda zifite, harimo gucungira umutekano Umurwa Mukuru wa Centrafrique, Bangui, zifatanyije n’ingabo nke za kiriya gihugu.

Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda kandi zoherejwe gucunga umutekano mu gace ka Damara ko mu ntara ya Ombella-M’Poko gaherereye nko mu birometero 50 uvuye i Bangui, bijyanye no kuba ari ko kavukamo Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    Ingabo z’urwanda turazemera cyane ark nano mubamwazikabirije wagirango nizo ziriyo gusa nanga umuntu ushimagiza cyane

  2. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    Ingabo z’urwanda turazemera cyane ark nano mubamwazikabirije wagirango nizo ziriyo gusa nanga umuntu ushimagiza cyane

  3. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    UBUTWARIBWAZO( RDF) ZIBUKURAKUMUKURUWAZO. NUBUNDINTWARIHORAYITEGUYE RDF OYEEE RWANDA OYEE UMWAKAMUSHYAMUHIRE KUBUYOBOZI BWURWANDA NA RDF.

  4. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    UBUTWARIBWAZO( RDF) ZIBUKURAKUMUKURUWAZO. NUBUNDINTWARIHORAYITEGUYE RDF OYEEE RWANDA OYEE UMWAKAMUSHYAMUHIRE KUBUYOBOZI BWURWANDA NA RDF.

  5. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    (RDF) Rwanda oyeee, and Rwanda POLICE oyee, ubutwari bwabo babukura kumugaba mukuru wabo HE Paul KAGAME oyee.let us build a heart of neibourds for non-profits, only for PATRIOTISM

  6. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    (RDF) Rwanda oyeee, and Rwanda POLICE oyee, ubutwari bwabo babukura kumugaba mukuru wabo HE Paul KAGAME oyee.let us build a heart of neibourds for non-profits, only for PATRIOTISM

  7. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    Gutabara ni ibintu bya RDF ??

  8. Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ni zo zatabaye iz’u Burundi zatewe n’inyeshyamba
    Gutabara ni ibintu bya RDF ??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *