CEP / Tumba College of Technology mu giterane cy’ivugabutumwa cyo guhindura urubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwirinda imico mibi no kurwanya ibiyobyabwenge Itsinda ry’abanyeshuri b’abapentecoke (CEP/ TCT) ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa hagamijwe kugira ubuhamya bushya bwo muri Kirisito Yesu.
IGITERANE AFF
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Nsengimana Deo, Perezida wa CEP /TCT yavuze ko Iki giterane kigamije kurandura imico mibi itandukanye mu rubyiruko hirya no hino no kugira ubuhamya bwiza.

Nsengimana Deo
Nsengimana Deo Perezida wa CEP /TCT

Ibi ngo nibyo byatumye CEP /TCT itegura iki giterane kizaba ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016 kikazabera muri iki kigo.
Simon Kabera
Umuhanzi Simon Kabera nawe azaba ahari

Nsengimana Deo Perezida wa CEP/ TCT ati “ Iki giterane kigamije kurandura imico mibi itandukanye mu rubyiruko ndetse no kugira ubuhamya bushya muri Kristo Yesu”
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “ Ubuhamya bushya muri Kristo Yesu ” Iboneka mu 2 Abakorinto 5:17.
Zigirinshuti
Pasteur Zigirinshuti Michel niwe muvugabutumwa muri icyo giterane

Iki giterane cyatumiwemo umuhanzi Simon Kabera, Chorale Nayoti ADEPR SGEEM, Chorale Narada CEP / TCT. Umuvugabutumwa muri iki giterane ni Pasteur Zigirinshuti Michel.
Biteganyijwe ko iki giterane kizatangira saa tatu za mu gitondo gisozwe I Saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Iki giterane kikaba ari ku nshuro ya mbere CEP / TCT igiteguye kuva yashingwa mu 2007. Kuri ubu ifite abaririmbyi 42.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *