CHAN: Abanya-Guinée bikanze ko Amavubi akinisha abasirikare

Sangiza iyi nkuru

Itangazamakuru ryo muri Guinée Conakry, ryatangaje ko muri kiriya gihugu hari icyoba cy’uko ikipe yabo ishobora gusezererwa n’Amavubi y’u Rwanda, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN amakipe yombi ahuriramo ku mugoroba w’iki cyumweru.

Abanya-Guinée bavuga ko n’ubwo ikipe yabo yageze muri 1/4 cy’irangiza yemwe inayoboye itsinda yarimo, itigeze ikina umukino uryoheye ijisho.

Urubuga Sports News Africa rugaragaza ko ari byo ko Guinée ifite umukinnyi uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri CHAN 2020 (Gnagna Barry umaze gutsinda ibitego 3) gusa uyu akaba adahagije mu gufasha Guinée kwitwara neza mu irushanwa ryose.

Iki gitangazamakuru cyanibukije ko Guinée ifite ubushobozi bwo gutsinda ibitego (dore ko imaze kwinjiza bitandatu), ariko na yo ikaba ifite ubwugarizi bujegajega bumaze kwinjizwa ibitego bitatu, bityo ikaba igomba kubizirikana mbere yo guhura n’Amavubi ahagaze neza mu mpande zose z’ikibuga.

Mu mboni z’umutoza Sam Diallo, ngo Guinée igomba kujya mu kibuga izi neza ko u Rwanda rukinisha ingufu nyinshi, bijyanye n’uko umubare w’abakinnyi benshi basanzwe ari abasirikare.

Diallo mu busesenguzi bwe yagize ati: “Tugomba kwitondera iyi kipe y’u Rwanda. Ni ikipe igizwe n’abakinnyi batigeze batandukana. Ifite imbaraga nyinshi kuko igizwe ahanini n’abasirikare. Ni abakinnyi bo mu gisirikare cy’u Rwanda (APR). Urugero nk’ubwugarizi bwose bugizwe n’abakinnyi ba APR.”

Umutoza Alain Landeuh we yasobanuye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ nk’ikipe ikunda gusinziriza ikipe bahanganye. Uyu mutoza wahoze atoza Satellite FC yo muri Guinée, yavuze ko uretse kuba u Amavubi azi uko agomba gukinana umuvuduko kugira ngo abone icyuho, azi n’uko agomba gucunga ikipe bahanganye.

Ati: “Ni ikipe izi gusinziriza ikipe bahanganye. Banazi gukora urukuta hagati mu kibuga bifashishije abakinnyi bifashishije mpandeshatu …Urebye ntibizorohera Guinée bijyanye nuko tudakomeye mu gukora marquage.”

Ku bwa Sam Diallo, kugira ngo Guinée itsinde Amavubi irasabwa kwifashisha abakinnyi bafite imbaraga, aho yatanze urugero rw’uwitwa Victor Kantambadouno ahamya ko umuvuduko we uzafasha iriya kipe kugabanya igitutu cy’Amavubi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *