Umukino wa kabiri wo mu tsinda C Amavubi yakinagamo n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc muri CHAN ikomeje kubera muri Caméroun, urangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe n’amakosa menshi ku ruhande rw’Amavubi, cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, gusa abasore b’Amavubi bakinnye nk’indwanyi umukino wa Uganda ni na ko bitwaye uyu munsi.
Abanya-Maroc ni bo bihariye iki gice mu bijyanye no guhanahana umupira no kuwiharira, gusa abasore ba Mashami na bo bacishagamo bakabonana neza n’ubwo abarimo Sugira Ernest na Jacques Tuyisenge batashoboye kumena urukuta rwa ba myugariro ba Maroc.
Igikomeye cyabaye mu gice cya mbere n’igitego Maroc yatsinze ku munota wa 23 binyuze kuri myugariro Soufiane Bouftini, gusa umusifuzi yemeza ko yari yabanje kurarira.
Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe n’uburyo butandukanye bw’ibitego ku ruhande rwa Maroc, gusa ba myugariro b’Amavubi barwana ku izamu ryayo.
Ku munota wa 56 Soufiane Rahimi yahaye umupira mu rubuga rw’amahina Kapiteni Ayoub El Kaabi washonoraga guhita afungura amazamu, gusa umupira ukurwaho na myugariro Manzi Thierry.
Ku munota wa 62 Ayoub yagerageje irindi shoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu, nyuma y’umunota umwe Soufiane Bouftini ateye umupira n’umutwe mu izamu rye, gusa ufatwa n’umuzamu Anas Zniti.
Uburyo bukomeye bwabonetse ku ruhande rw’Amavubi bwaje ku munota wa 84, ubwo Savio Nshuti Dominique yazamukanaga umupira ku ruhande rw’ibumoso yawukata mu rubuga rw’amahina ashaka Jacques ukagarurwa na ba myugariro ba Maroc, Niyonzima Olivier yarekura ishoti umupira ugaca hejuru y’izamu.
Kunganya na Maroc byatumye Amavubi ataratsindwa umukino n’umwe agira amanota abiri, mu gihe asigaje umukino umwe azahuriramo na Togo.



2 Responses
CHAN: Amavubi yakinaga nk’indwanyi yanganyije na Maroc
Amavubi ntako mutagize. Cyakora ubutaha na Togo simbaciye intege ariko ntacyo mbijeje. Togo ifite amanota 4,u Rwanda 2,RDC 2,UGANDA 1. Imibare ni danger. Dutegereze. Togo ntabwo ari agafu k’imvugwarimwe. Sadate Ayo madorari uzabaheho igice narakoze.
CHAN: Amavubi yakinaga nk’indwanyi yanganyije na Maroc
Amavubi ntako mutagize. Cyakora ubutaha na Togo simbaciye intege ariko ntacyo mbijeje. Togo ifite amanota 4,u Rwanda 2,RDC 2,UGANDA 1. Imibare ni danger. Dutegereze. Togo ntabwo ari agafu k’imvugwarimwe. Sadate Ayo madorari uzabaheho igice narakoze.