CHAN: RDC irashinja Caméroun guhimba ibisubizo by’uko abakinnyi bayo banduye COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FECOFA) ryamaganye ibisubizo bigaragaza ko hari abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo banduye icyorezo cya COVID-19, rivuga ko bishobora kuba byaracuzwe na Caméroun.

Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari abakinnyi 13 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banduye COVID-19, mbere y’amasaha make ngo iriya kipe ihure na Caméroun mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ibisubizo byatanzwe ni iby’ibizamini byafashwe mu gitondo cy’itariki ya 28 Mutarama.

Mu ibaruwa Visi-Perezida wa FECOFA, Théobald Minamungu, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa CAF, yamaganye biriya bisubizo avuga ko bishobora kuba byarakozwe na Caméroun nk’uburyo bwo kwiyorohereza akazi.

Uyu muyobozi yavuze ko abagize Delegation ya RDC bapimwa ku wa Kane w’iki cyumweru, bari basezeranyijwe ko ibisubizo byabo babibona ku mugoroba w’uriya munsi, ariko birangira basabwe kongera gupimisha umutoza Florent Ibenge n’abandi bakinnyi batatu, nyamara ku munsi wari wabanje bari bahawe ibisubizo byagaragazaga ko ari bazima.

Minamungu yavuze ko icyatunguranye cyane kurusha ibindi ari uko mu gihe ibisubizo bitari byakabatangarijwe cyangwa ngo bitangarizwe CAF, Team Manager w’ikipe ya Caméroun yafashe iya mbere agatangariza umuganga wa CAF witwa Zakia Bartagi ko hari abakinnyi 13 ba RDC banduye.

Avuga ko bitumvikana ukuntu umwe mu bagize ikipe bahanganye yatunga ibisubizo by’abakinnyi babo nyamara bo ntabyo bari bafite cyangwa ngo CAF ibigire, babihabwa nyuma y’amasaha menshi bagasanga koko ari byo.

Yakomeje agira ati: “Turakeka ko habayeho ihimba ry’ibusubizo byacu hagati y’isohoka ryabyo muri Laboratwari n’igihe babitugaragarije uyu munsi.”

Visi-Perezida wa FECOFA asa n’ushimangira ko habayemo amanyanga, yatanze urugero ku mutoza Florent Ibenge wari wagaragayeho COVID-19 ku wa 19 Mutarama, hanyuma agahita ashyirwa mu kato k’iminsi umunani nk’uko amategeko yo muri Caméroun abiteganya.

Ku wa 26 Mutarama uyu mutoza yafashwe ibizamini ibisubizo byatangajwe bukeye bwaho byerekana ko ari muzima, gusa nyuma y’umunsi umwe ibisubizo bigaragaza ko yanduye kandi nta muntu n’umwe bigeze bahura.

Congo Kinshasa yasabye CAF gukorera ibizamini byo ku wa 28 Mutarama mu bindi bitaro byigenga hakamenyekana ukuri, ngo kuko ifite amakuru y’uko ibitaro bya Liquintinie by’i Douala byakorewemo biriya bizamini bitizewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *