Umunya-Caméroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, yijunditse Perezida Paul Kagame avuga ko ari we uri inyuma y’urubanza aregwamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki cyumweru ni bwo i Paris mu Bufaransa hatangiye kuburanishirizwa urubanza uyu mugabo aregwamo.
Ni urubanza yarezwemo n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse jenoside, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA muri iki gihugu n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa.
Iki kirego gishingiye ku gitabo cya Onana yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles” cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, aho yagaragazaga ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabaye, agahamya ko u Rwanda rwabeshye amahanga.
Icyakora ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo yari imbere y’abacamanza, Charles Onana yavuze ko adahakana ko hari icyaha cya Jenoside.
Uyu mugabo ku wa Gatanu nyuma y’uko yari avuye mu rubanza rwe, yumvikanye yikoma Perezida Paul Kagame avuga ko ari we uri inyuma ya ruriya rubanza, bijyanye ngo no kuba ashaka umutwe we.
Yabwiye abanyamakuru biganjemo ab’ibutangazanakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ati: “Mu Bufaransa turi mu bihe aho umunyagitugu wo muri Afurika umaze ku butegetsi imyaka irenga 30 uyu munsi ashyira amategeko ye ku Bufaransa.”
Yakomeje agira ati: “Ndabizi ko Paul Kagame yasabye umutwe w’umushinjacyaha Carla Del Ponte wa TPIR ndetse yarawubonye. Yasabye isenyuka ry’iperereza ry’umucamanza Bruguière na byo abigeraho. Uyu munsi arasaba umutwe wa Charles Onana ariko ntawo azigera abona.”
Uyu mugabo umaze igihe ashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abanyapolitiki bo muri iki gihugu yashinje Umukuru w’Igihugu kuba yaravuze ko ngo abantu nka we bakwiriye gupfa.
Umunyamategeko Sabrina Goldman wunganira mu mategeko LICRA, yabwiye RFI ko ibyo Charles Onana yabwiye itangazamakuru ari na byo amaze igihe avugira mu rubanza.
Yavuze ko uyu mugabo akunze guhindura ingingo akagaragaza ko hari umugambi wo kumugirira nabi, nk’amayeri yo guteza urujijo mu bantu.



One Response
Charles Onana yijunditse Perezida Paul Kagame
Uwo mugabo witwa onana wijunditse nyakubahwa Paul Kagame mumubwire ko ntacyo yamukoraho. Uti ahubwo bamubaze impanvu ahakana jenecide yakorewe abatututsi Kandi bamwe bayikoze babyemera. Ahubgo bamunge