Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ‘Shimwa Mwami Wacu’ yo gushima Imana no kuyisingiza, ikaba ikunzwe na benshi mu Bakristu Gatolika cyane ko ikoreshwa ahantu henshi nko mu misa no mu bindi bitaramo bya gikristu.
Iyi chorale ikoze iyi ndirimbo nyuma y’igihe goto isize hanze indi yitwa “Birakomeye Gusobanukirwa” na yo yakuzwe n’abatari bake kubera ubutumwa buhumuriza ifiite.
Kanda hano wumve unarebe iyi ndirimbo
Chorale Pastor Bonus ikorera ubutumwa bwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Communauté Catholique Saint Paul-UR-CST-Nyarugenge Campus ibarizwa muri Paruwasi Cathedrale ya Saint Michel yo muri Archdiocese ya Kigali. Iyi chorale igizwe n’abanyeshuri biga n’abize muri UR(University of Rwanda)-CST (College of Science and Technology) mu cyahoze kitwa KIST-KHI.

Umuyobozi w’iyi chorale, Uyisenga Arstide avuga ko bahisemo kuririmba iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kubera ko ubutumwa burimo bubafasha kuzirikana ko hari byinshi kandi byiza Imana yabakoreye no kuyishimira imbaraga idahwema guha abaririmbyi bakiga neza bagatsinda kandi no kuririmba bakabikora neza.
Yagize ati: “Muri iyi ndirimbo twe turashimira Imana nk’abanyeshuri ko iduha imbaraga zo kuyiririmbira ndetse ikanatuba hafi mu masomo yacu, by’umwihariko kandi iyi ndirimbo iradufasha kuyishima kuko yarinze chorale yacu ikaba imaze imyaka irenga 20 ishinzwe kandi ikaba ikora ubutumwa neza”.
Uyisenga ashimangira ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazakora izindi ndirimbo zo gushima Imana mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi ngo icyizere kirahari kubera ko mu mezi atageze muri atatu bamaze gukoramo indirimo ebyiri mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ati: “Mu by’ukuri ubushobozi uko buzagenda buboneka dufatanyije nka twe abaririmbyi bari ku ntebe y’ishuri ndetse n’inkunga y’abakuru bacu na bashiki bacu barangije amasomo, tuzarushaho kugenda dukora izindi nyinshi kandi mu buryo bwiza byose hagamijwe kwimakaza ingoma ya Kristu.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ashishikariza abakristu bose kujya bumva iyi ndirimbo ikabafasha gushima Imana cyane ko no kuba bagifite ingabire y’ubuzima babikesha Imana, nko mu gitero cyayo kigira kiti ”Hundwa impundu zisabane nyir’ubuntu butangaje” ndeste n’ikindi kigira kiti “Amahanga yose naririmbe uwayahanze”.
Chorale Pastor Bonus kuva yashingwa mu mwaka w’2001 yagiye ikora ibitaramo (concerts) bitandukanye bikitabirwa n’abantu benshi biganjemo abiga muri Kaminuza y’uRwanda Ishami rya Nyarugenge harimo icyo mu mwaka wa 2017 cyitwaga “Ejo Heza”, igiheruka kikaba cyarabaye mu mwaka wa 2019 cyiswe ”Big Sing Concert”.

Ubu ifite abaririmbyi basaga 70 si ubwa mbere mbere ikoze indirimbo zitunganyije mu buryo bugezweho kuko mu mwaka wa 2011 yashyize hanze umuzingo (album) ukoze mu buryo bw’amajwi witwa ”Urukundo rw’Imana” uriho indirimbo 13 ari zo: Dusonzeye impuhwe zawe, Anayekula, Twongerere urukundo, Allelluia umushumba mwiza, Dawe ndagushima, Nzashira agahinda, Rendez grace au segneur, Mubyeyi utagira inenge, Reka ngushimire, Ngwino Yezu mukiza, Mana yange nakoze iki?, I will early seek the savior n’Urukundo rw’Imana zahimbwe n’abahanzi baririmbaga muri iyi chorale.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Dieudonne MURE &Amp; ISH BEAT naho amashusho yafashwe anatunganywa na Aime Pride.




2 Responses
Chorale Pastor Bonus yashyize hanze amashusho y’indi ndirimbo ikunzwe
Uhoraho asingingirizwe imirimo akomeje gukorera aba bavandimwe. Courage Bakomeze basingize Imana, bavuze inanga n’imyirongi.
Yezu Mushumba mwiza, Gahore usingizwa.
Chorale Pastor Bonus yashyize hanze amashusho y’indi ndirimbo ikunzwe
Uhoraho asingingirizwe imirimo akomeje gukorera aba bavandimwe. Courage Bakomeze basingize Imana, bavuze inanga n’imyirongi.
Yezu Mushumba mwiza, Gahore usingizwa.