images

Chris Brown yagejejwe imbere y’urukiko mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi w’Umunyamerika Chris Brown yahakanye ibyaha aregwa byo kugerageza gukomeretsa bikabije umuntu, bivugwa ko yabikoze akoresheje icupa mu kabari ka Tape i London mu mwaka wa 2023.

Nk’uko byatangajwe na Sky News, Chris Brown w’imyaka 36 yafatiwe i Manchester mu kwezi gushize ubwo yari mu rugendo rw’ibitaramo bye ku isi. Yabanje gufungwa, nyuma aza kurekurwa amaze gutanga ingwate ya miliyoni 5 z’amapound, bituma ashobora gukomeza ibitaramo bye.

Chris Brown yitabiriye urubanza kuri Southwark Crown Court aho yemeye amazina ye kandi asubiza ati: “Si ko bimeze, madamu,” ku cyaha ashinjwa.

Uwunganira Chris Brown, Omololu Akinlolu w’imyaka 39, uzwi kandi nka Hoody Baby, na we yahakanye icyaha kimwe.

Bombi baregwa icyaha cyo gukomeretsa umuntu, naho Chris Brown we hiyongeraho icyaha cyo gutunga intwaro itemewe ahantu rusange, bivugwa ko ari icupa yakoresheje.

Urukiko rwateguye undi munsi wo kuburanisha iyi dosiye ku itariki ya 11 Nyakanga 2025.

Iburanisha rivuga ko uwahohotewe, Abraham Diaw, yakubiswe n’icupa inshuro nyinshi, nyuma akaza gukubitirwa ahandi hantu muri ako kabari.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *