Abasirikare 15 b’u Burundi bapfuye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024, nyuma yo gukorera impanuka y’imodoka mu ntara ya Cibitoke.
Ni impanuka yabereye ahitwa Manyama ho muri Komine ya Mabayi.
Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabaye ubwo igikamyo kimwe mu bibarirwa mu icumi byari bishoreranye bitwaye abasirikare cyibirinduraga, 15 bahita bapfa abandi benshi barakomereka.
SOS Médias Burundi iravuga ko abasirikare bapfuye barimo berekeza mu ishyamba rya Kibira mu rwego rwo gusimbura bagenzi babo.
U Burundi bumaze igihe bwararunze abasirikare benshi muri iri shyamba risanzwe rihana imbibi na Nyungwe yo mu Rwanda.
Ni icyemezo iki gihugu cyafashe muri Mutarama uyu mwaka, nyuma gato y’uko cyari kimaze gufunga imipaka yacyo n’u Rwanda Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje nk’umwanzi w’igihugu cye.
Ndayishimiye n’ubutegetsi bwe bashinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zigambye kugaba ibitero bibiri mu Burundi mu mezi atandatu ashize; ibyo yanagaragaje nk’impamvu yo gufunga imipaka.
Icyakora u Rwanda ruhakana kugira ubufasha ubwo ari bwo bwose ruha ziriya nyeshyamba, ndetse Perezida Kagame mu kiganiro yahaye Jeune Afrique mu mezi ashize yagaragaje ko ubutasi bw’u Rwanda bwamenye amakuru y’uko ibitero Gitega ivuga ko RED-Tabara yagabye mu Burundi nta byigeze bibaho.


