Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, mu gace ka Ruziba, Komini Mugina na Ruhwa- Rukana muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke bakwiriye imishwaro nyuma y’ibihuha bari babwiwe ko hari igitero kigabwe cy’abaturutse mu Rwanda.
Abaturage bari bavuye mu ngo zabo batinya ko bakwicwa, amakuru bari bafite ndetse bahise batangariza polisi bayihuruza, yavugaga ko hari umutwe w’abasirikare bafite imbunda na za gerenade bambutse umupaka baturutse mu Rwanda, bagabye igitero mu Burundi.
Nk’uko bitangazwa na SOS/Burundi, ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ngo abaturage bahuruje inzego z’umuteka, urugo ku rundi bakwiriye imishwaro, batabaza abahisi n’abagenzi ngo bagabweho ibitero.
Umuturage wo muri segiteri Ruce, yagize ati “Twabonye abasirikare bihuta bari ku irondo ry’ijoro, nibwo hacyetswe ko ari abambutse umugezi wa Ruhwa baturuts mu Rwanda”.
Ubuyobozi muri aka gace ka Ruhwa, ngo bwatangaje ko amakuru y’iki gihuha yakwirakwijwe n’abaturage, nabwo butabaza ingabo mu buryo bwihuse ngo zitange ubufasha ku mupaka.
Ubwo ingabo zahageraga ziteguye urugamba zasanze ibyo abaturage bazitangarije ari ibihuha ngo zibasaba kuzajya batanga amakuru mu gihe cyose bagize ikibazo kirebana n’umutekano.


