Izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze riragaragara muri Komini zose z’Intara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi kuva mu mezi ashize. Abaturage bahangayikishijwe n’iki kibazo kandi barasaba leta kugishakira igisubizo. Ni mu gihe Guverineri wa Cibitoke yihanangirije abakwiza ibihuha.
Nko muri komini esheshatu zo muri iyi ntara, nubwo hashize iminsi lisansi irimo kuboneka, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro ry’ibicuruzwa byose uhereye ku biribwa.
Ngo ukwezi kugiye gushira ikilo cy’inyama z’inka kigura hagati y’amafaranga 16,000 na 20,000 y’Amarundi (hafi 10,000 Frw) nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Ibindi biribwa nk’ibishyimbo, umuceri, ikilo kigura 4500 Fbu, mu gihe ikilo cy’ibirayi ari 2800Fbu mu gihe mbere byari 2800, 3000 na 1800 Fbu nk’uko bikurikirana.
Abaturage bari mu gihirahiro, barasaba guverinoma gusaba ubufasha amahanga ariko by’umwihariko gufungura imipaka n’u Rwanda no kongera ubuhahirane na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Benshi muri aba baturage bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko n’u bushobozi bwabo bwo guhaha bwagabanyutse cyane. Bavuga ko batakibasha kujya ku isoko ahubwo bahisemo kurya rimwe ku munsi.
Guverineri Carême Bizoza w’Intara ya Cibitoke, nubwo yemera iki kibazo, agishinja abacuruzi biha guhanika ibiciro, agahamagarira abaturage kubagaragaza bakoresheje numero ya telephone yabahaye.
Uyu muyobozi avuga ko ibyo bikorwa bigamije gukoma mu nkokora umuhate w’ubuyobozi, kandi akaburira abo biha guhanika ibiciro avuga ko bazahabwa ibihano biremereye hakurikijwe amategeko.



One Response
Cibitoke: Barasaba gufungura imipaka n’u Rwanda kubera ibiciro bikomeje gutumbagira
Ariko ko birira uburobe mwabaretse.