Cinema: Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek Bachan basanzwemo Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Ibyamamare muri Cinema y’u Buhinde n’Isi muri rusange, Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek Bachchan basanzwemo Covid-19.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitte , Amitabh Bachchan yavuze ko we n’umuhungu we Abhishek Bachchan banzwemo Covid-19. Ni nyuma y’igihe gito bari bamaze batangiye kugaragaza bimwe mu bimenyetso bya Covid-19 birimo umuriro n’inkorora.

Nyuma yo gusangwamo Covid-19, Amitabh Bachchan n’umuhungu we bahise bajyanwa mu bitaro byigenga byo mu mugi wa Mumbai kugira ngo bakomeze gukurukiranwa n’impuguke mu guhangana n’iki cyorezo.

Mu butumwa batanze , basabye abantu bose baba barahuye nabo by’umwihariko umuryango wabo kwihutira kwisuzumisha, abanduye bagatangira gukurikiranwa n’abaganga.

Ibyamamare bitandukanye byakomeje kuboherereza ubutumwa bubifuriza gukira vuba, ku isonga Umukinnyi wa Filimi aho mu Buhinde, Sharukh Khan yabifurije gukira vuba, abizeza ko azabasengera. Mu bandi bakinnyi ba Filimi bohereje ubutumwa bwabo kuri uyu muryango, harimo Taapsee Pannu, Sonu Sood na Neha Dhupia.

Amitabh Bachchan yagaragaye muri filimi nyinshi zakunzwe na benshi ku Isi, muri zo twavuga nka: Baghban (2003), Parwana (1979), Major Sab (1998), Big Boss (2009) n’izindi nyinshi zagiye zikundwa ku isoko ry’u Buhinde n’Isi yose muri rusange.

Amitabh Bachchan yamenyekaye muri Cinema y’u Buhinde kuva mu mwaka w’1967, ubwo yagaragaye muri filimi yiswe Karia ari we mukinankuru mukuru. Kugeza ubu Amitabh Bachchan afatwa nk’imena muri Cinema y’u Buhinde dore ko benshi muri uru ruganda rwa Cinema bamwita Papa wa BollyWood, kubera urwego yatumye cinema yo mu gihugu cyabo igeraho ku ruhande mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *