Clarisse Karasira ntiyemera ibiciro by’ingendo RURA iherutse kuzamura

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020 yagaragaje ko atemera ibiciro by’ingendo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse kuzamura.

Ni mu gihe abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira igitutu kuri uru rwego [bashinja gukorera mu nyungu z’abashoramari], kugira ngo ruvugurure ibi biciro mu maguru mashya.

Clarisse Karasira mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Nshuti RURA, mu Rwanda rw’impuhwe rufite imiyoborere y’icyerekezo ya Nyakubahwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntabwo bakwiye izamuka ry’ibiciro by’ingendo rusange ritunguranye bitewe n’ingorane batewe n’icyorezo cya Covid-19 muri uyu mwaka. #Twizerekomubwitaho”

Tariki ya 14 Ukwakira 2020 ni bwo RURA yashyizeho ibiciro by’ingendo rusange bishya, bikaba byarasimbuye ibyashyizweho muri Gicurasi 2020 ubwo imodoka zatwaraga 50% bajyanye n’ubushobozi bwazo, ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zasabwaga gutwara 50%, ibiciro byarazamutse cyane ku nyungu z’ibigo bitwara abagenzi. Ariko byaratunguranye, ubwo ibi biciro bishya nta kinini cyahindutseho kandi imodoka zemerewe gutwara nk’uko byahoze mbere ya Gicurasi 2020 n’umwaduko wa Covid-19 muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Clarisse Karasira yakebuye RURA iherutse guhanika ibiciro by’ingendo
    Babigabanye kbsa kuko igiciro cya lisansi ntabwo kiri hejuru nk,icyariho mbere ya covid 19 babyigeho bafashe abanyarwanda mumaguru mashya.

  2. Clarisse Karasira yakebuye RURA iherutse guhanika ibiciro by’ingendo
    Babigabanye kbsa kuko igiciro cya lisansi ntabwo kiri hejuru nk,icyariho mbere ya covid 19 babyigeho bafashe abanyarwanda mumaguru mashya.

  3. Clarisse Karasira yakebuye RURA iherutse guhanika ibiciro by’ingendo
    Abo bireba Bose bakwiriye kuba ijwi ry’umuturage ntibabe ijwi ry’abaherwe b’abashora-mari.Ndibwirako RURA izi neza ko iyo igiciro cya Transport kizamutse bigira ingaruka kubuzima rusange rw’abanyagihugu.Harimo nizamuka kw’ibiciro by’ibiribwa nibindi .Iyo gahunda yo kugena ibiciro bishya mbese iba ishingiye kuki!Nubwo harebwa ku modoka nanone niharebwe kubushobozi bw’umukozi ndetse nubw’umuturage .

  4. Clarisse Karasira yakebuye RURA iherutse guhanika ibiciro by’ingendo
    Abo bireba Bose bakwiriye kuba ijwi ry’umuturage ntibabe ijwi ry’abaherwe b’abashora-mari.Ndibwirako RURA izi neza ko iyo igiciro cya Transport kizamutse bigira ingaruka kubuzima rusange rw’abanyagihugu.Harimo nizamuka kw’ibiciro by’ibiribwa nibindi .Iyo gahunda yo kugena ibiciro bishya mbese iba ishingiye kuki!Nubwo harebwa ku modoka nanone niharebwe kubushobozi bw’umukozi ndetse nubw’umuturage .

  5. Clarisse Karasira yakebuye RURA iherutse guhanika ibiciro by’ingendo
    Nukuri pe baturenganure kuko ndakeka iriya myanya nayo twarayishyuraga ntabwo bigeze bahomba rwose RuRa turatabaza Nyakubwhwa wacu kuko RuRa ntabwo rubanda batwitayeho kuko covid 19 yadusigiye ubukene pe????????????nshimiye karasira Clarisse nabariya badepite bafashe icyambere Imana ikomeze ibarinde

  6. Clarisse Karasira yakebuye RURA iherutse guhanika ibiciro by’ingendo
    Nukuri pe baturenganure kuko ndakeka iriya myanya nayo twarayishyuraga ntabwo bigeze bahomba rwose RuRa turatabaza Nyakubwhwa wacu kuko RuRa ntabwo rubanda batwitayeho kuko covid 19 yadusigiye ubukene pe????????????nshimiye karasira Clarisse nabariya badepite bafashe icyambere Imana ikomeze ibarinde

  7. Clarisse Karasira ntiyemera ibiciro by’ingendo RURA iherutse kuzamura
    nizerak ntawingaruka zatagezeho so bekureba one side kuk -impact ZageZe hose cyan cyan kubaturage I know

  8. Clarisse Karasira ntiyemera ibiciro by’ingendo RURA iherutse kuzamura
    nizerak ntawingaruka zatagezeho so bekureba one side kuk -impact ZageZe hose cyan cyan kubaturage I know

  9. Clarisse Karasira ntiyemera ibiciro by’ingendo RURA iherutse kuzamura
    Abategetsi bo murwanda bategeka ahantu hose yaba muri leta cy ibigo byigenga wagirango ntibakorera rubanda nukuri kwimana ubuse urugero nimba kujya inyagatare hari 3350 mbere ya covid muri covid akaba 5000 nyuma yayo ukayagira 4300 ubwo ayamafaranga kumugenzi uyamwongereyeho kuko yabinye aho akorera meshi? Kubwingaruka rusange z’izamuka ryibikimoka kuri peteroli kubera icyo koko yewe muzatuma tubasigira urwanda rwanyu ndabona atarurwo abanyarwanda peer nurwabantu bitenkerereza uko bishakiye bicaye mubiro ntabwarijwi ry’abaturage peee

  10. Clarisse Karasira ntiyemera ibiciro by’ingendo RURA iherutse kuzamura
    Abategetsi bo murwanda bategeka ahantu hose yaba muri leta cy ibigo byigenga wagirango ntibakorera rubanda nukuri kwimana ubuse urugero nimba kujya inyagatare hari 3350 mbere ya covid muri covid akaba 5000 nyuma yayo ukayagira 4300 ubwo ayamafaranga kumugenzi uyamwongereyeho kuko yabinye aho akorera meshi? Kubwingaruka rusange z’izamuka ryibikimoka kuri peteroli kubera icyo koko yewe muzatuma tubasigira urwanda rwanyu ndabona atarurwo abanyarwanda peer nurwabantu bitenkerereza uko bishakiye bicaye mubiro ntabwarijwi ry’abaturage peee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *