CNLG ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Muri gahunda yayo yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itanga ibiganiro ku bantu bo mu ngeri zitandukanye ibashishikariza kugira uruhare muri iyo gahunda.

Ni muri urwo rwego ku matariki ya 26 na 27 Mutarama 2017, CNLG yatanze ibiganiro ku banyeshuri bagera kuri 570 biga mu mashuri yisumbuye ya ES Butare na Regina Pacis yo mu Karere ka Huye.

Basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mbere y’Ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yabwo. Banasobanuriwe by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi: uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo ndetse n’uruhare urubyiruko rwayigizemo.

Basobanuriwe kandi uburyo abayiteguye na bamwe mu bayikoze kimwe n’ababashyigikiye muri iyo migambi mibisha bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa CNLG ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo guhabwa ibisobanuro ku bibazo bitandukanye babajijwe, aba banyeshuri biyemeje kugira uruhare mu Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no kujya bihutira gutanga amakuru ku wo ari we wese wagaragaza ibikorwa cyangwa amagambo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *