Col. Gatabazi Sankara asabira gukurikiranwa avuga ko muri FLN yakekwagaho gukorera Kigali

Sangiza iyi nkuru

Colonel Gatabazi Joseph wari ushinzwe ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko yari mu bantu bakekwagaho gukorana na Kigali, bityo ngo nta mwanya yahabwaga ngo akore inshingano ye.

Uyu musirikare ucumbikiwe by’agateganyo ku kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe ni we Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara, yasabiye gukurikiranwa nk’uwateguye akanayobora ibitero bya FLN, aho kugira ngo we utaragiraga ijambo na rike abibazwe.

Ibi Sankara yabivugiye mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 ubwo yagaragazaga ko atemera ubusabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko we yakurikiranwa nk’umwe mu bayoboye abagabye ibi bitero mu bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe.

Sankara yagize ati: “Icyo ntemera uyu munsi ni ukuba abashinjacyaha bumva ko ari njyewe ugomba kubazwa ibyo bintu bya Opérations Militaires (ibikorwa bya gisirikare), opérations zakozwe kuri térrain, zigakorwa b’abarwanyi ba FLN, bakumva ko ari njyewe ugomba kuzibazwa,

mu gihe Colonel Gatabazi Joseph wari ushinzwe Opérations Militaires, ni we wari ushinzwe kugaba no gutegura ibitero muri FLN, FLN yose! Etat-Major yose ya FLN, uwo mu Colonel bamujyanye i Mutobo, bamujyana mu ngando ngo bamusubize mu buzima busanzwe.”

Col. Gatabazi avuga ko yakekwagaho gukorera Leta ya Kigali

Nk’uko Taarifa ibitangaza, mu kiganiro Col. Gatabazi yagiranye n’itangazamakuru muri Mutarama 2020 ubwo yari i Mutobo, yasobanuye ko muri FLN n’ubwo yari ashinzwe ibikorwa, atigeze akora iyi nshingano kuko yakekwagaho ubugambanyi bwo gukorera ubutegetsi bw’u Rwanda.

Gukekwaho ubugambanyi ngo byashingiraga ku kuba yari afite uruhu rukeye nk’umunyamafaranga, n’ubwo yabaga mu ishyamba. Ngo ibi byatumaga akekwaho guhabwa amafaranga na Leta y’u Rwanda, hayiyongeramo no kuba muri kamere ye akunda gusenga cyane, bikageraho aho bagenzi be mu ishyamba bamuhimbye izina rya Ave Maria.

Avuga ku bitero bya FLN, Gatabazi yagize ati: “Sinigeze mbigiramo uruhare. Hari abari bashinzwe kubitegura, bakaba ari na bo bohereza muri Nyungwe. Sinigeze mbona akanya ko kubitegura ahubwo numvaga ngo hakozwe iki. Ahanini hagendaga abantu baziranye.”

Ku gukekwa, yabisobanuye ati: “Muri uyu mutwe hari abantu barebaga bakabakeka. Nkanjye nari mu bantu bakeka ko bakorera Leta ya Kigali, ntabwo bakundaga kumbwira amabanga menshi cyane cyane ayo muri Nyungwe. Njye n’urupfu rwanjye nzapfa mvuga ko iyo dosiye ntacyo nyiziho, uretse kuyisoma mu binyamakuru.”

Col. Gatabazi uvuga ko inshingano yari yarahawe na FLN byari ku izina gusa, ni umwe mu barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yafashwe n’abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mpera z’umwaka w’2019, baroherezwa. Abenshi muri bo bakiriwe i Mutobo, bake muri bo bagezwa imbere y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Col. Gatabazi Sankara asabira gukurikiranwa avuga ko muri FLN yakekwagaho gukorera Kigali
    Mbega ikinyoma.
    Ariko tuzarubanamo murabeshya.
    Ngo ntiyari azi ibikorerwa muri Nyungwe? Byari bizwi nande se?

  2. Col. Gatabazi Sankara asabira gukurikiranwa avuga ko muri FLN yakekwagaho gukorera Kigali
    Mbega ikinyoma.
    Ariko tuzarubanamo murabeshya.
    Ngo ntiyari azi ibikorerwa muri Nyungwe? Byari bizwi nande se?

  3. Col. Gatabazi Sankara asabira gukurikiranwa avuga ko muri FLN yakekwagaho gukorera Kigali
    Iyo bigenze gutyo nyine Ni nko guhererekanya ibuye rishyushye buri wese agashaka kurihirikira ku wundi

  4. Col. Gatabazi Sankara asabira gukurikiranwa avuga ko muri FLN yakekwagaho gukorera Kigali
    Iyo bigenze gutyo nyine Ni nko guhererekanya ibuye rishyushye buri wese agashaka kurihirikira ku wundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *