Bwiza

Col Migambi yifatanyije n’abagize Ishyirahamwe ry'umukino wa Golf mu mugoroba wo kwibuka

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 10 Gicurasi 2026 saa 08:11
Col Migambi yifatanyije n’abagize Ishyirahamwe ry'umukino wa Golf mu mugoroba wo kwibuka

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 9 Gicurasi, Col Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw' ingabo n'abaturage, yifatanyije n’abanyamuryango b'Ishyirahamwe ry'umukino wa Golf (Rwanda Golf Union) mu mugoroba wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu cyanya cy' umukino wa Golf, Kigali, i Nyarutarama. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Col Migambi yagarutse ku mateka y’urwango n’amacakubiri byenyegejwe n' ubutegetsi bubi mu Rwanda, anagaragaza urugendo rwo kubohora igihugu n’intambwe igihugu cyateye kigana ku bumwe n’ubwiyunge.

Yashimangiye akamaro ko kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, anasaba abakina golf cyane cyane urubyiruko gukomeza kwimakaza gukunda igihugu, ubumwe n’indangagaciro nyarwanda mu gihe igihugu gikomeje kwibuka amateka yacyo no kurinda ejo hazaza hacyo.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.