Colonel Frank Mutembe yazamuwe mu ntera agirwa Général de Brigade

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col. Mutembe Frank na Lieutenant Colonel David Kamu Kanamugire.

Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda riboneka ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko Colonel Mutembe yazamuwe mu ntera akagirwa Général de Brigade, mu gihe Liéutenant Colonel Kanamugire yagizwe Colonel.

Général de Brigade Mutembe wazamuwe mu ntera, yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda, nko kuba umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Gasabo, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyarugenge, ndetse n’umuyobozi wungirije wa Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Colonel Kanamugire we azwi ku kuba yarabaye umuyobozi ukuriye ubwirinzi bw’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yaherukaga kuzamura mu ntera abasirikare mu Gushyingo umwaka ushize, ubwo yazamuraga mu ntera abasirikare bakuru barenga 10 barimo na Gén. Jean Bosco Kazura wavanwe ku ipeti rya Général Major akanagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *