Colonel Yaya Sangare arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Colonel Alpha Yaya Sangare uri mu basirikare bakomeye muri Mali, yatawe muri yombi azira igitabo yanditse kigaragaza buryo ki Igisirikare cya kiriya gihugu gihohotera abaturage.

Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe ni bwo uyu musirikare yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rwe ruhherereye i Bamako mu murwa mukuru.

Amakuru y’itabwa muri yombi rye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byayahamirijwe n’umwe mu bagize umuryango we.

Colonel Sangare yatawe muri yombi nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo za Mali yaherukaga kwamagana ibikubiye muri kiriya gitabo cyiswe “DĂ©fi du terrorisme en Afrique”. Ni igitabo cyasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, kikaba kigaragaza anabi amaze igihe akorwa n’Igisirikare cya Mali.

Muri icyo gitabo hari nk’aho Colonel Sangare yanditse ko “kuva muri 2016, FDS (inzego z’igisirikare) zagiye zigirira nabi abantu bashinjwaga kuba mu mitwe yitwaje intwaro”.

Uyu musirikare kandi mu kwandika iki gitabo yagiye yisunga raporo zitandukanye, ziirimo n’iz’Umuryango Human Rights Watch ushhinja igisirikare cya Mali guukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Minisiteri y’Ingabo za Mali mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko ibikubiye muri icyo gitabo ari ibinyoma, iteguza ko uwacyanditse azahanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *