assemblee-generale-de-la-CAF

Congo izakira inteko rusange ya CAF

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), niwo wemejwe nk’uzakira Inteko rusange ya 47 isanzwe y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), izaba ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Icyemezo cyo kuzakirira iyo nama cyatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono i Nairobi na Me Belinda Luntadila Nzunzi, uyoboye Komite ishinzwe gusubiza ibintu ku murongo (Comité de Normalisation/CONOR) mu ishyirahamwe rya ruhago muri RDC (FECOFA). Muri iryo tangazo, havuzwemo ko “Komite Nyobozi ya CAF yemeje ko Inteko rusange izabera i Kinshasa.”

Iyi nama izahuza abayobozi bakuru b’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, barimo Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, intumwa z’ibihugu 54 bigize CAF, abahagarariye uturere dutandatu tugize Afurika, hamwe n’abandi bayobozi b’ingenzi mu mupira.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Inteko izitabirwa n’umuyobozi mushya uzatorwa muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025. Ubu kugeza ubu Shema Ngoga Fabrice niwe rukumbi watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida.

Gusa haribazwa uko RDC izakirana intumwa z’u Rwanda, bitewe n’umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

Ibi bibazo byatangiye ubwo Ambasaderi Vincent Karega yangiwe gukomeza inshingano, bikomereza kuri Louise Mushikiwabo, uyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nawe wigeze kwangirwa kwinjira muri RDC mu gihe cy’imikino ya OIF.

Hari n’abandi banyarwanda, barimo abasifuzi, birukanwe mu mikino yo mu gihugu cya Congo Brazzaville kubera ko bari baturutse mu Rwanda, basimbuzwa abanya-Ghana.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Veron Mosengo Omba, usanzwe akomoka muri RDC, nawe aherutse gushinjwa kubogamira ku gihugu cye, nubwo nyuma yaje kugirwa umwere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *