Bwiza
ads

Congo ntizigera iba intara y’u Rwanda – Bemba asubiza Kabila

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 08:12
Iminota 3 yo gusoma
Congo ntizigera iba intara y’u Rwanda – Bemba asubiza Kabila

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubwikorezi wa DR Congo, Jean-Pierre Bemba, yamaganye ibyatangajwe na Perezida Joseph Kabila anenga Perezida Félix Tshisekedi, amushinja kuba igikoresho cy’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse yongeraho ko Congo itazigera iba intara y’u Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri X, ku itariki ya 10 Ukwakira, Bemba yanenze ibyaranze ubutegetsi bwa Kabila ku bijyanye na demokarasi n'ubusugire bw'igihugu, nyuma y'umunsi umwe uwahoze ari perezida aburiye ko Congo “iri mu kaga” maze agasaba ko habaho ibiganiro bidaheza hagati y’abanyagihugu.

Bemba ati: "Imvugo yawe ntawe ibeshya." Ati: "Uyu munsi wongeye kugaragara nk'umuntu uje gutanga amasomo, ukeka ko Abanyekongo bafite ikibazo cyo kwibagirwa."

Bemba uyobora ishyaka MLC (Mouvement pour la libération du Congo), yashinje Kabila gukora uburiganya mu matora no kureberera ihohoterwa, ruswa no kudahana.

Ati: "Kwibuka kwawe ibyo ushaka ntigushobora guhanagura imyaka cumi n'umunani y'ubutegetsi butemewe, bwaranzwe n'iterabwoba, ubwicanyi, gusahura ubutunzi bwacu, ndetse no kudahana."

Aba bagabo bombi bahataniniye mu matora ya perezida ya 2006, Kabila yatsinze.
Urukiko rw'Ikirenga rwemeje intsinzi ya Kabila nubwo Bemba yabyamaganye.

Intsinzi ya Kabila yakurikiyeho mu mwaka wa 2011 nayo ntiyavuzweho rumwe, aho Carter Center yanzuye ivuga ko ibyavuye mu matora ya perezida byatangajwe bidafitiwe ikizere.

Kabila wategetse kuva mu 2001 kugeza muri Mutarama 2019, yashinje ubuyobozi bwa Tshisekedi guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi, guca intege ubumwe bw’igihugu no kunanirwa gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

Mu ijambo rye, Kabila yagize ati: "Mu guhangana n'ikibazo, ntabwo arimo gushaka igisubizo, ahubwo ni ukugandukirwa."

Yongeyeho ati: "Congo iri mu kaga. Kuyitabara ni ngombwa kandi birihutirwa".

Uwahoze ari perezida yanenze ingamba za gisirikare za guverinoma, arwanya gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga anasaba gushaka igisubizo cya politiki kidaheza.
Yasezeranije gutangaza ibindi byifuzo mu minsi n'ibyumweru biri imbere.

Bemba ariko we yashinje Kabila guteza imbere inyungu z'u Rwanda no gusiga abantu yavuze ko ari abakozi ba Kigali mu myanya ikomeye ya leta nyuma yo kuva ku butegetsi.

Bemba yagize ati: "Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntikeneye intumwa ya Kigali cyangwa igikoresho gikorera inyungu z’amahanga. Nubwo ushobora kuba waravuye ku butegetsi, wakoze ku buryo abakozi ba Kigali baguma mu nzego nkuru z’igihugu, bikabuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwibohora no kugumisha igihugu cyacu mu maboko y’ubutegetsi bw’amahanga.

Yavuze kandi ko Kabila yashyigikiye kandi agatera inkunga M23, umutwe w'inyeshyamba uhanganye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu burasirazuba.

Ntabwo Bemba yatanze ibimenyetso bishyigikira ibyo birego bye, mu gihe Kabila we yahakanye gutera inkunga inyeshyamba.

Muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwamukatiye urwo gupfa adahari ashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu, ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, bifitanye isano no gushyigikira umutwe wa M23.

Yahakanye ibyaha byose ashinjwa kandi ashinja ubucamanza gukoreshwa mu nyungu za politiki.

Bemba yamaganye kandi ibirego bya Kabila bishinja butegetsi buriho politiki y’ivanguramoko, avuga ko uwahoze ari perezida yagize uruhare mu macakubiri mu baturage ba Congo.

Ati: “Gutandukana kwacu ni imbaraga.”

Mu gusobanura ibyo Tshisekedi yakoze, Bemba yavuze uburezi bw'ibanze ku buntu, kwita ku babyeyi ku buntu no gushora imari muri za kaminuza, imihanda, ibibuga by'indege, ibyambu n’ubwikorezi bw’abantu. Yavuze kandi ko ingengo y’imari ya Leta yikubye gatanu.

Ati: "Abaturage banze ko ubutaka bwabo buba ikibuga cy’imikino cy’ibihugu by’amahanga. Congo ntizigera iba intara y’u Rwanda. Ubusugire bwacu ntabwo bugibwaho impaka, kandi ejo hazaza hacu ntihazemerezwa i Kigali cyangwa ahandi hose".

Bemba yakomoje ku rupfu rw'umuntu waharaniraga uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya n'impirimbanyi zirimo Armand Tungulu, Luc Nkulula, Thérèse Kapangala na Rossy Mukendi mu kunegura ubuyobozi bwa Kabila.

Uyu munyapolitiki wigeze kuyobora umutwe w’inyeshyamba ndetse akaburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku byaha by’intambara, yashimangiye ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo atari umutungo bwite cyangwa iminyago igomba kugabanwa.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.