Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 15 Werurwe, abantu babarirwa muri za miriyoni muri Cuba bongeye kwisanga badafite amashanyarazi mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya mu gihe igihugu cy’ikirwa gihanganye n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rikabije.
Associated Press yatangaje ko amashanyarazi yazimye nimugoroba kandi ko serivisi za interineti na terefone zahungabanye.
Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko abayobozi “barimo gukora cyane kugira ngo bagarure umuriro.
Imbaraga zo kugarura umuriro muri Havana no mu mujyi wa kabiri munini wa Santiago de Cuba ku wa Gatandatu nyamara ntacyo zatanze bituma abashinzwe umuyoboro bazimya byose ngo batangire bushya..
Hagati aho, abanya Cuba benshi hanze ya Havana bamaze amezi babana n’ibura ry’umuriro rya hato na hato rimwe na rimwe rimara amasaha 20 ku munsi.
Impuguke zavuze ko umwijima ukomeje kugaragara muri Cuba ahanini uterwa n’ibura rya peteroli n’ibikorwa remezo bishaje.


