Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gasovu mu Kagari ka Cyamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko Frw ibihumbi 150 byari byagenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka, yahawe abo bita “abakire” Umwe mu baturage witwa Nyirantegerejimana Alliance yatangarije BWIZA ko ayo mafaranga hari aho yagiye ahabwa abishoboye, abakene ntibashyirwe ku rutonde kuko iyo gahunda yajemo ruswa. Yagize ati “ Njyewe muri Uganda naraforaga mu kwambutsa akawunga, aho imipaka ifungiwe, nakomeje kujya mbikora ariko nafunzwe nk’inshuro enye, eshanu ngeze aho mbivamo. Gahunda yo gufasha abantu batakaje akazi kubera ko imipaka ifunzwe, yaraje ariko njye ntibanshyiramo kandi barabizi ko ntishoboye, bari barampaye icyiciro cya gatatu nacyo ntemera.” Uyu mugore avuga ko azira ko yanze gutanga ruswa ngo yibone ku rutonde rw’abahabwa ayo mafaranga. Ati “ Umuyobozi yansabye ko muha Frw ibihumbi 10, ndabibura, amafaranga nyabura ntyo. Bagiye bayaha abakire babashije kubona iyo ruswa.” Undi mukecuru witwa Consillie Nyiramaguru, avuga ko yimwe ayo mafaranga ku mpamvu atamenye. Ati “ Sinzi impamvu banyimye ayo mafaranga ibihumbi 150. Nanjye ndi mu bantu bajyaga kuzana ibintu muri Uganda ariko ubu sinkijyayo kubera imipaka. Urabona ndi umukecuru ariko ubwo bufasha ntabwo nahawe, uriya musore ni umunyonzi ariko barayamauhaye, ubu se ninjye ufite imbaraga kumurusha? Habayemo akarengane gakabije, nta VUP bampaye none n’ariye barayanyimye.” Iki kibazo BWIZA yamenye ko kiri no mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Kayenzi mu Murenge wa Kagogo, aho uwitwa Telesphore Ntabahwana, yavuze ko “ N’umugore wanjye nta kazi agira kuko yari atunzwe no kwambuka umupaka agacuruza za Fanta avanyeyo, ubu ari aho ntacyo akora kandi ayo mafaranga yari agenewe gufasha ababuze akazi kubera ifungwa ry’imipaka.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson yadutangarije ku murongo wa telefoni ko “ Icyo kibazo twagikurikiranye dusanga abahawe ayo mafaranga baremejwe n’abaturage mu nteko yabo kandi n’ubu niyo ndi na komanda, abari ku rutonde ntibatswe ruswa.” Gitifu Mwambutsa yemeje ko n’ubwo abo baturage batahawe ubufasha, bitavuze ko “ Bishoboye, gahunda za Leta buri gihe zireba umuturage.” Aba baturage bashima ko hari amashuri, amavuriro byabegereye ariko ngo urugendo ruracyari kure kuko batakaje akazi kandi ubu mu Rwanda bakaba badafite icyo bakora.


