dabijou4-2-73f18

Dabijou wabenzwe na Yago yishumbushije umuherwe

Sangiza iyi nkuru

Munezero Rosine uzwi cyane nka Dabijou, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, yagaragaje ibimenyetso by’urukundo rwe rushya n’umushoramari ukomeye wo muri Kenya, Jamal Marlow Rohosafi uzwi nka Jimal Rohosafi. Ni nyuma y’uko bagaragaye mu mashusho bari kumwe muri Ethiopie aho bari bitabiriye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal na PSG.

Nyuma y’uyu mukino, byagaragaye ko hari byinshi birenze ku cyavugwaga nk’ubucuti busanzwe. Mu gitondo cyo ku wa 8 Gicurasi 2025, Dabijou yashyize amashusho kuri Instagram ari mu buriri asezera kuri Jimal agiye mu kazi, amwifuriza urugendo ruhire ndetse anamubwira amagambo y’urukundo. Jimal nawe ntiyazuyaje kumusubiza yuzuza amagambo y’urukundo n’amasengesho.

Ibi byaje gushimangira ko Dabijou wigeze kuvuga ko aherutse kunyura mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije yatewe n’urukundo, yaba abonye uwongera kumusubiza umucyo mu buzima. Uyu mukobwa yaherukaga kuvugwa cyane mu rukundo na Yago Pon Dat, aho batandukanye mu buryo bwamusize mu gahinda kenshi.

Jimal Rohosafi, umukire wubatse izina muri Kenya mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi byinjiza agatubutse, asanzwe azwi nk’umugabo wakunze kugaragara mu nkundo n’abagore batandukanye. Yatandukanye n’umugore we wa mbere Being Amila, akurikirwa n’abandi barimo Amber Ray na Michelle Wangari, bose bamaze gutandukana. Dabijou ashobora kuba ari we mugore wa kane mu rugendo rw’uyu mugabo rw’urukundo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *