Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Scotland [Ecosse], David Marshall, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo guhurira n’uruva gusenya mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Repubulika ya Tchèque.
Scotland na Repubulika ya Tchèque bari bahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda D mu irushwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro), warangiye Tchèque itsinze ibitego 2-0.
Ni ibitego byombi byatsinzwe na Patrik Schick.
Uyu rutahizamu wa Bayer Leverkusen yafunguye amazamu ku munota wa 42, mbere yo gutsinda igitego cya kabiri cy’agahebuzo ku munota wa 52 w’umukino.
Ni igitego cyaturutse ku makosa y’umuzamu Marshall wasohotse cyane akagera hafi y’umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri, mbere y’uko Schick afatira umupira muri metero zirenga 45 agatera ishoti ryaruhukiye mu izamu.
Igikomeye uriya munyezamu yakoze ni ukwihutira gukurikira umupira wanyuraga hejuru ye ngo akize izamu rye, mbere yo kwinjirana na wo mu izamu agafatwa mu nshundura zaryo nk’ifi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagarutse kuri uyu munyezamu wa Derby County yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, bibajije icyo yari agamije ubwo yataga izamu rye akagera ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri.
Bamwe bati: “Sinari nzi ko David Marshall akina hagati mu kibuga”, abandi bati: “Arasobanukirwa neza ibyamubayeho ari iwe mu buriri.”
Ku mbuga nkoranyambaga kandi hatangiye gukwirakwira amafoto mahimbano, arimo iya Marshall asa n’uhunga Spiderman wamwirukankanaga.
Gutsinda Ecosse byatumye Repubulika ya Tchèque ifata umwanya wa mbere mu tsinda D, inganya n’u Bwongereza bwo bwatsinze Croatia igitego 1-0, mu mukino wabaye ejo ku Cyumweru.







Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


