Screenshot_20250503-085353~2

Davido yahaye umufana we Miliyoni 6

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davidobyongeye gutangaza benshi ubwo yahaga umusore wo muri Ghana amafaranga angana na miliyoni 6 n’igice mu manyarwanda (6,500,000 Frw), ni ukuvuga $5,000, kubera uburyo yasubiyemo indirimbo ye With You afatanyije na Omah Lay.

Iyi ndirimbo iri kuri alubumu ya Davido yitwa 5ive yasohotse ku wa 18 Mata 2025, ikubiyemo indirimbo 17 zimaze gukundwa ku isi hose, zigurwa cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki kandi zikayobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Ananzooficial wo muri Ghana agaragara aririmba iyo ndirimbo With You neza cyane, kandi abikora yishimye cyane, bigatuma akundwa n’abantu batari bake.

Davido ubwe, yanditse munsi y’iyo video ati: “$5K kuri OLS, mwandikire @deekay-dmw,” asaba ko ayo mafaranga ahabwa uwo musore.

Uku kwicisha bugufi kwa Davido kwatangaje benshi, bamwe bamushima, abandi basaba amahirwe nk’ayo.

Dore bimwe mu bitekerezo by’abafana:

Christopher: “Arabikwiye rwose. Uburyo yasubiyemo iyo ndirimbo birarenze, ugira ishyari ajye kureba video ye ahite atuza.”

Idemudia: “Mbega amahirwe! Iyo app yakoresheje mu kuririmbiraho ni iyihe, nanjye nshaka gukora ibyanjye.”

Manuel: “Nizere ko azakoresha aya mafaranga mu buryo bwubaka, aho kuyasesagura.”

Happiness Kech: “Mana yanjye, nanjye wankundira nkagira amahirwe nk’aya!”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *