Depite Mukabunani yavuze ko leta idafite ubushobozi bwo kugaburira abanyeshuri bose

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, Hon. Christine Mukabunani yavuze ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku mashuri idashoboka, asaba Leta ko amafaranga yateganyirizwaga yakoreshwa ibindi bizamura umuturage.

Mu kiganiro Depite Christine Mukabunani yagiranye na Bwiza.com yagarutse ku burezi mu Rwanda nk’imwe mu nkingi nyamukuru ishyaka PS Imberakuri abareye umuyobozi rishingiyeho.

Abajijwe kubijyanye na gahunda iherutse gutangazwa n’ikigo cy’uburezi mu Rwanda, REB yo kugaburira abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bose ku mashuri bigaho, Depite Mukabunani yavuze ko iyo gahunda urebye ntacyo imaze anahishura ko yanzwe ikiri mu nyigo yayo. Aha ni naho yahereye asaba Leta ko ayo mafaranga yateganyirizwaga yakabaye akoreshwa mu zindi gahunda zifitiye igihugu akamaro.

Yagize ati: “Iyi gahunda yarushuwe(yaranzwe) kuko Leta nta mafaranga ahagije ifite yo kugaburira abo banyeshuri. Kugeza ubu n’abitwa ko bagaburirwa bose ntibarya, harya abatanze amafaranga, Niba hari amafaranga yari bugenerwe yakoreshwa mu zindi gahunda zifitiye Leta n’abaturage akamaro nka VUP n’izindi zikivugwamo ibibazo”

Umuyobozi wa PS Imberakuri yavuze ko amafaranga Leta itanga ku mwana umwe agenewe imirire ntacyo yamara, bityo avuga ko ziba ari inshingano z’umubyeyi kugaburira abana be kurusha uko izo nsingano zaharirwa Leta gusa.

Yagize ati” Kuva na kera twiga, umubyeyi yabaga afite inshingano zo kugaburira umwana; wajyaga kwiga mu gitondo ukiga uziko saa Sita ujya mu rugo kurya, waba utaha kure ugapfunyika ibyo uza kurira ku ishuri, ibi rero kwaba ari ukuremereza Leta, ari nayo mpamvu iyi gahunda idashoboka”

Mu bindi bibazo umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri yagarutseho bivugwa mu burezi ni nk’aho yavuze ko ishyaka abareye umuyobozi ritazahwema gukora ubuvugizi ku mushahara wa mwarimu ukiri muke, ibibazo by’abarimu bo mu mashuri yigenga badaheruka umushahara, n’ibibazo by’amanyaga akigaragara mu itangwa ry’akazi ku rwego ry’uburezi mu Rwanda.

Mukabunani Christine amaze imyaka igera ku 10 ari umuyobozi w’ishyaka Parti Social Imberakuri, aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Ntaganda Bernard wari umaze kwamburwa icyizere n’abanyamuryango b’ishyaka. Mukabunani yinjiye mu nteko ishingamategeko mu mwaka wa 2018 aho ahagarariye ishyaka PS Imberakuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *